Ak’abakekwaho jenoside bihishe mu mahanga kagiye gushoboka

Abagize umuryango w’abashinjacyaha muri Afurika bafashe icyemezo cyo gushyira imbaraga mu ngamba zigamije gufata no kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bihishe hirya no hino ku Isi.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yiswe Kigali Declaration (Itangazo rya Kigali) inama yari ibahurije i Kigali yabaga ku nshuro ya 14.

Uyu mwanzuro wa 5 w’iyi nama kandi ukomeza uvuga ko ibi bihugu byiyemeje gushyira imbaraga mu bijyanye no gushinja abashakishwa kubera uruhare bakekwaho muri iyi jenoside, kugezwa imbere y’ubutabera kugirango abo yagizeho ingaruka bahabwe ubutabera nyabwo.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable avuga ko ibyemezo byafatiwe muri iyi nama bizatuma abakekwaho kugira uruhare muri jenoside batabona ubuhumekero.

Akomeza avuga ko hagaragara imbogamizi z’ibihugu byigira ntibindeba ku byo gukurikirana abagize uruhare mu byaha bitandukanye birimo na jenoside.

Ati”Imbogamizi zari zihari, dufate nk’urugero iyo habaga hari abakekwaho ibyaha bari mu bihugu runaka byo muri Afurika, ugasanga ibihugu bimwe na bimwe ntabwo bibakurikirana, nubwo haba haratanzwe impapuro zisaba kubakurikirana, cyangwa bakavuga ko batarasinya amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha.

Ibyo rero twemeje muri iyi nama ko bitari bikwiye kuba imbogamizi, ahubwo niba hari igisabwa kugirango habe amasezerano yo kohererezanya abo bantu, abagize uyu muryango twemeje ko abatayafite ajya gusinywa, ariko bitabujije ko n’ubundi buryo bushobora gukoreshwa bwo kohererezanya abakekwaho ibyo byaha, cyane ko amategeko mpuzamahanga avuga ko niba ufite ukekwaho icyaha ugomba kumwohereza aho agikekwaho, cyangwa ukamukurikirana.”

Bemeranyijwe ko kuba hari ibihugu byo muri afurika birimo abo bakekwaho kugira uruhare muri jenoside bagomba kwihutira kubafata, bititwaje ko bitasinye amategeko yo gukurikirana abakekwaho jenoside n’izindi mpamvu.

Ati “Tukaba ndetse twarabahaye imbaraga zo kubata muri yombi, twemeranyije ko iyi nama yagombaga gutanga urugero no ku bindi bihugu. Niba Afurika tubafite ntitubohereze ngo bakurikiranwe mu Rwanda ngo bacirwe imanza ntabwo byaba ari urugero rwiza ku bindi bihugu bitari ibyo muri Afurika.

Muri rusange ngo abari muri iyi nama biyemeje ko bagira uruhare mu gutanga ubu butabera, ubwumvikane buke bushobora kurangwa hagati y’ibihugu ngo ntabwo bukwiye kugira ingaruka ku byemezo n’imikorere y’ubutabera.

Umuyobozi w’uyu muryango, umushinjacyaha mukuru wa Misiri Hamada El Sawi avuga ko bemeranyijwe ubufatanye mu gutanga ubutabera banongerera ubushobozi abashinjacyaha.

Ati”Muri iyi nama twafashe icyemezo cy’uko iri huriro n’ibihugu bya Afurika bashyigikira leta y’u Rwanda mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.”

Ku bijyanye n’ibihugu bidafite ubushake bwo gufata no kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside, Hamada avuga ko babifatiye umwanzuro muri iyo nama kandi ko bazakomeza kubiganiraho.

Abakekwaho kugira uruhare muri jenoside bagiye bihisha hirya no hino ku Isi, bamwe bakoresha amayeri ngo ntibatabwe muri yombi. Ibyo birimo guhindura amazina, gutangaza ko bapfuye n’ayandi atandukanye. Ibyo ariko ntibyabujije ko hari abavumburwa bagatabwa muri yombi, bamwe bakoherezwa kuburanira mu Rwanda, abandi bakaburanishirizwa mu bihugu byabafashe cyangwa ibyabasabye.

Ibihugu bimaze kohereza mu Rwanda abakurikiranyweho ibi byaha harimo   Leta zunze Ubumwe z’Amerika yohereje 4; Kagaba Enos, Mukeshimana Marie Claire, Mudahinyuka JMV na Munyakazi Leopold. Canada yohereje Leon Mugesera na Seyoboka Jean Claude. Uganda yohereje batatu; Nkundabazungu Augustin, Kwitonda Jean Pierre na  Birindabagabo Jean Paul.

Hari kandi ibihugu byaburanishije ba Octavien Ngenzi na Tito Barahira, Rukeratabaro, Simbikangwa Pascal na Fabien Neretse uri kuburanira mu Bubiligi.

Mu mwaka wa 2018 Sena iherutse gutangaza imibare y’abakekwaho kugira uruhare bihishe hirya no hino ku Isi. Abo ni kuri 254 bihishe muri Congo Kinshasa ari nayo iza ku isonga mu gucumbikira benshi mu gihe Uganda ikurikiraho n’abagera kuri 226. U Bufaransa  bufite 42, Malawi 42, u Bubiligi 39, Kenya 28, Tanzania 25, USA 23, u Buholandi 18; Congo Brazzaville 16, u Burundi 14, Canada 14, Mozambique 12, Zambia 11, Centrafrica 8, Cameroon 7, Norvege 6 n’u Budage 6

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu 18, yigaga ku bijyanye n’imikorere hagati y’abashinjacyaha, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka na jenoside ngo bikurikiranwe mu buryo bunoze kandi bwihuse.

Ntakirutimana Deus