Abagize Association ACEDI Mataba basanga kwitirira Neretse ishuri bashinganye bisa no kuribanyaga
Abanyamuryango ba ACEDI Mataba ifite ishuri Lycee Catholique St Alain de Mataba , TVET School, riherereye mu murenge wa Mataba mu karere ka Gakenke barasaba ko ishuri ryabo ritagomba kwitirirwa Neretse Fabien ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside, uri kuburanira mu Bubiligi.
Iri shuri ngo ryashinzwe bivuye mu kwiyuha akuya kuri bamwe barimo n’abahinzi biriye bakimara kugirango ritangizwe mu gace gafatwa nk’icyaro cyatumaga abana babo babura aho biga. Nyamara ngo nyuma batunguwe no kumva ryitirirwa Neretse aho kwitirirwa abanyamuryango barishinze. Uyu Neretse ari kuburanira mu rukiko rwa rubanda rw’i Buruseli (Cour d’Assises de Bruxelles) ku byaha bya jenoside akurikiranweho ko yaba yarabikoreye i Nyamiramo mu Mujyi wa Kigali n’i Mataba muri Gakenke. Ukurikurana uru rubanza byamugora gutandukanya iri shuri na Neretse, kenshi bivugwa ko ari irye.
Kwititira iri shuri Neretse ngo bibabaza abo bafatanyije kurishingana.Nzubahimfura Alfred w’imyaka 73 ni umwe mu bantu 50 batanze imigabane ingana mu gushinga iri shuri. Mu 1989 ubwo ryashingwaga avuga ko byamugoye, ariko akaba umwe mu barishinze.
Ati “Icyo gihe narikokoye kuko nari umuhinzi ngurisha inka zanjye eshatu nari noroye bampa ibihumbi 45, ayandi 5 kugirango byuzure 50 nayavanye mu ishyirahamwe narimo.”
Ibi byose yabikoze agamije gushyigikira iterambere rya Mataba, hatabaga ishuri na rimwe icyo gihe, anagamije guteganyiriza abana be ngo bazaryigemo batavunwa n’ingendo zo kujya kure, kandi banaryigeno bishyura amafaranga make agereranyije n’ayacibwaga ahandi.
Uyu musaza ariko ngo yatunguwe no kumva mu rubanza rwa Neretse bivugwa ko iri shuri ari irya Neretse.
Ati” Ndi umwe mu barishinze, ariko iyo tuganira n’abandi batanze imigabane yabo ngo rishingwe, tukumva ryitirirwa Neretse ni ukunyaga ibyacu. Bisa no kuritunyaga, biratubabaza cyane kandi tubifata nabi.”
Uhagarariye iri shuri mu by’anategeko akaba n’umuhungu w’umwe mu bayitangije, Musabyimana Theoneste watorewe izi nshingano tariki 18 Werurwe 2019 avuga ko kwitirira iri shuri Neretse ari inyito idakwiye kuko itari ukuri.
Ati” Hari sitati igena ishingwa ry’iri shuri igaragaza ko ryashinzwe mu 1989 n’abanyamuryango 50 batanze imigabane ingana. Ubwo rero sinamenya icyo baheraho baryitirira Neretse.”
Abafite aho bahuriye naryo; ni ukuvuga abagize uruhare mu ishingwa ryaryo n’abarihagarariye bavuga ko Neretse aramutse ahamwe n’ibyaha bya jenoside akurikiranyweho, hagira abaregera indishyi, bikaba ngombwa ko bivanwa mu mitungo ye, ngo hagize ushaka gushyiramo n’iri shuri ngo ntibamwemerera bakiyambaza inzego zibishinzwe.
Nzubahimfura ati “Twajya kurega twitwaje izi nyandiko (statut), kuko ibyacu ntibyakorwaho….”
Ishuri ACEDI Mataba, ni kimwe mu bigo binini urebye uko rigaragara. Ubu ryifite amashami ane, ni rimwe mubryafashije guteza imbere uyu murenge. Iri shuri ubu ryigwamo n’abanyeshuri 658 ryashinzwe n’abantu bihurije mu cyitwa Association pour la culture, l’education et le development integre de Mataba ryubatse ahari muri komini Ndusu muri superefegitura ya Busengo Perefegitura Ruhengeri. Ibijyanye n’imikorere yaryo byatangajwe mu igazeti ya leta no 2 du 15 Janvier 1990.
Rigitangira mu 1989 ryayoborwaga na Neretse wari urihagarariye mu by’amategeko afatanyijwe na Nzirasanaho waje kuba senateri nyuma.
Ntakirutimana Deus