Abasaga 5 000 bakatiwe igihano cy’urupfu bashobora kukirokoka kubera itegeko ryavuguruwe

Abanya-Irani babarirwa mu bihumbi bakatiwe gupfa kubera ibiyobyabwenge bashobora kuticwa nyuma yo koroshya itegeko.

Umukuru w’urwego rw’ubucamanza muri Irani yategetse abacamanza bose mu gihugu guhagarika igihano cy’urupfu ku muntu wese uhamwe n’ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Itangazamakuru muri Irani riravuga ko Ayatollah Sadegh Larijani yahasabye abacamanza gusubira mu manza z’abagera ku 5.000 bashingiye ku byemezo bishya byemejwe n’inteko ishinga amategeko mu mwaka ushize nkuko BBC yabitangaje.

Umupolisi muri Irani arinze ibiro 3.000kgbya opiyumu byafatiwe mu gihuguUmupolisi muri Irani urinze ibiro 3.000kg bya opiyumu byafatiwe mu gihugu