Ingabire Anitha, ni umukobwa w’imyaka 26 avuka mu Karere ka Rutsiro, ageze ku rwego rwo kubaka no kugurisha inzu mu Mujyi wa Kigali, nyamara yaravukiye mu muryango ukennye, aho usanga hari benshi bagorwa no kwigobotora amateka y’imiryango nk’iyo bagakomeza kubaho mu bukene.
Kuri Ingabire we si uko, kuko nyuma y’ubukene yavukiyemo, yagize n’ikibazo cyo gutereranwa na se byatumye ashyira umutima ku byo akora, bityo asaba abangavu cyane cyane abatewe inda zitateguwe kutumva ko ubuzima bwarangiye.
Ari ku ivuko mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, ku wa 8 Werurwe 2026; ku munsi mpuzamahanga w’umugore, Ingabire yabigaragaje mu buhamya yatangiye aho hijihirijwe uyu munsi ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.
Ingabire yavuze ko amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Buganamana, ayisumbuye ayiga kuri GS Kivumu, akiga bimugoye kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Uyu mukobwa utuye Kagarama, mu Karere ka Kicukiro avuga ko kuko yari umuhanga, byatumye Umuryango (FAWE), Forum for African Women Educationalists Rwanda, uteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa umufata ujya kumwishyurira muri Groupe Scolaire Officiel de Butare. Uyu munsi afite saro z’ubwiza muri CHIC.
Mu buhamya bwe, avuga ko ubwo yigaga i Butare yize ururimi rw’Igishinwa rwamufashije gutangira kubona amafaranga kuko yatashye mu biruhuko asanga Abashinwa bari gukora umuhanda i Rubavu ajya kubasaba akazi ko kubasemurira, bituma atangira gukora ku ifaranga ndetse binamuhesha amahirwe yo kujya kwiga mu Bushinwa.
Ingabire yabwiye abitabiriye ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ko yatangiye imishinga yo guteza imbere umugore n’umukobwa.
Ati “Natangije umushinga wo gufasha umugore n’umukobwa kwiteza imbere. Ndabizi ko hari abangavu baterwa inda ntibashobore gukomeza kwiga. Mu bushobozi bwanjye buke nzarihira abanyeshuri 100 amafaranga y’ishuri n’ayo gufatira ifunguro ku ishuri”.

Ingabire yashimiye amahirwe Leta y’u Rwanda yashyizeho, agamije gufasha abaturage kwiteza imbere, avuga ko uwabishaka yakwiga ibijyanye na saro, gusakaza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, gutwara imodoka n’ibindi.
Ati “Rubyiruko ndabasabye n’iyo waba warabyaye ukiri muto, cyangwa ufite inshuti yawe yagize icyo kibazo, njye na mama wanjye tukubere urugero ko ejo ari heza”.

Mu Karere ka Rutsiro ibirori by’umunsi Mpuzamahanga w’Umugore bwaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo gusezeranya imiryango 15 yahoze ibanye mu makimbirane, gutaha inzu 70 zubakiwe abasenyewe n’ibiza, no guhemba abagore babaye indashyikirwa mu guteza imbere imiryango yabo.