Mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’abaturage bigamije kwishakamo ibisubizo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026 nyuma y’umuganda rusange yahembye abagaragaje udushya tunyuranye hirya no hino mu gihugu tugamije guhindura imibereho y’abaturage muri gahunda zinyuranye z’Igihugu.
Mu Ntara y’Iburengerazuba igikorwa cyabereye mu Murenge wa Gashali mu Karere ka Karongi, aho uwo Murenge wagaragaje agashya binyuze muri gahunda wihaye yiswe Ejo heza mu isibo, ukaba warashoboye kwesa umuhigo wa Ejo heza 100%.
Umurenge wa Gashari wari ufite icyuho mu kugera ku ntego za Ejo Heza, aho wakusanyije 9.947.572 Frw ku ntego ya 21.500.000 Frw zari ziteganyijwe. Nyuma yo gutangiza iyi gahunda no gukurikirana no kwegera abaturage kenshi, mu mezi abiri hakusanyijwe 19.000.000 Frw, barenga ku ntego ho 8.000.000 Frw kandi haboneka abazigama bashya 2.270. Gahunda yagabanyije abana bata ishuri, isubiza ubwumvikane mu ngo 119 kuri 244 zari zifite amakimbirane, inazamura icyizere n’ubumwe mu baturage, bituma Umurenge wa Gashari uba uwa mbere mu Karere ka Karongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashali, Mudacumura Aphrodis yasobanuye ko Ejo heza isonga mu isibo ari gahunda bashyizeho aho abaturage bahurira mu isibo bakareba ibibangamiye imibereho yabo bakishakamo ibisubizo.
Yagize ati “Ku ikubitiro twahereye kuri ejo heza ubu umuhigo twarawesheje 100%.Buri mukozi wose w’Umurenge aba afite ikiciro areberera, nkanjye ndebererera inama y’Igihugu y’Abagore ku isibo kugera ku rwego rw’umurenge.”
Muri rusange Intara y’Iburengerazuba yihariye udushya 8 muri 30 twahembwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Ingabire Jean Claude umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye imidugudu, utugari ndetse n’Imirenge yagize uruhare muguhindura imibereho y’abaturage binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije kuzamura umuturage.
Yagize ati “By’umwihariko Intara y’Iburengerazuba yihariye udushya 8 muri 30 twatoranyijwe mu gihugu hose.Byumwihariko hashimiwe imidugudu ya Kaganza na Rusororo yo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro yashoboye kwiyubakira ikiraro kiyihuza nyuma y’uko ubuhahirane bwari bwarahagaze kubera ntaburyo bwo guhura bwabahuzaga..”
Yakomeje agira ati “Ubu iyi midugudu yaje mu kiciro cyambere aho yagenewe igihembo cy’amafaranga angana na miliyoni ebyiri.”

Rurutamahanga Erneste, umuyobozi w’umudugudu wa Rusororo yagize ati “umuhanda wacu waje kugira ikibazo ikiraro kiracika guhahirana birahagarara, abarwayi ndetse n’ababyeyi bagiye kubyara,bikabagora kugera ku kigo nderabuzima cya Kinunu.Twaricaye rero tujya inama n’abaturage dushaka umutekinisiye atwigira n’umushinga, twishakamo amafaranga twubaka ikiraro, aho twakusanyije amafaranga miriyoni 8 tuyaha rwiyemezamirimo natwe dushaka amabuye n’imicanga binyuze mu muganda ikiraro tucyubaka guryo bya bibazo twari dufite ubu byarakemutse umuhanda ni nyabagendwa.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yashimiye abaturage bagize uruhare mu kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati “ Iyi ni gahunda nziza aho abaturage bicara bakishakamo ibisubizo by’ibibazo baba bafite, atari twe abayobozi tubibabwirije. Mwabonye nka turiya tugari twiyubakiye ikiraro kiduhuza tukaba twanabihembewe na minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.Ibintu byose kandi bikorerwa mu isibo bigatuma hakemurirwa n’ibindi bibazo binyuranye birimo ibirebana n’isuku, gusubiza abana mu ishuli kubaritaye, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza na Ejo heza n’ibindi binyuranye.Ibyo byose bituma rero iterambere n’imibereho y’abaturage bizamuka vuba.

Mu dushya twahembwe mu Ntara y’Iburengerazuba buri kose gafite umwihariko wako.Umidugudu ya Kaganza na Rusororo yubatse ikiraro binyuze mu masibo ikaba yahembwe miriyoni ebyeri mu gihe utundi dushya dusigaye twahembwe buri kose miriyoni imwe.
Umurenge wa Musasa muri Rutsiro agashya kawo ni tubikemurire mu isibo dusohoke dukeye.
Umurenge wa Rugera muri Nyabihu agashya kawo ni umuturage ku isonga turusheho kumwegera.Umurenge wa Kanzenze muri Rubavu ni umuyobozi mu isibo,Akagari ka Bweramana muri Ngororero ni Ndandata nkurandate tugeraneyo ku gihe.Umurenge wa Gashali muri Karongi ni Ejo heza isonga mu isibo.Umurenge wa Rwimbogo muri Rusizi ni byose mu isibo,mu gihe umurenge wa Rangiro muri Nyamasheke ari Ngira nkugire.
Gashonga Jean Claude