Rutsiro: Ubuyobozi bushyira mu bikorwa ibyo abaturage bagaragaje byaherwaho mu igenamigambi rya Leta

Impuzamiryango y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda CLADHO ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’umufatanyabikorwa Giz uri mu gikorwa cyo guhugura inzego zinyuranye mu turere dutandukanye, mu rwego rwo kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu igenamigambi n’ingengo y’Imari ku bibakorerwa.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO mu rwego rw’Igihugu Murwanashyaka Evariste atangiza amahugurwa mu Karere ka Rutsiro kuwa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026 asobanura impamvu y’ibi bikorwa.

Agira ati: “Tumaze igihe kinini dufatanya na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu mwaka wa 2008 kuzamura uruhare rw’umuturage ku igenamigambi n’ingengo y’Imari no kureba uko bishyirwa mu bikorwa hakurikijwe ibyifuzo by’abaturage.”

Yungamo ati: “ Turi mu Karere ka Rutsiro tuganira n’inzengo zitandukanye kubibutsa ihane ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ku birebana n’Igenamigambi n’ingengo y’Imari ya leta.”

Murwanashyaka Evariste

Murwanashyaka akomeza yerekana intambwe yatewe.

Ati “Mu mwaka wa 2008 twari dufite igipimo cya 0% ku rwego mpuzamaganga. Ubu tugeze kuri 16%. Ku gipimo ku rwego rw’Igihugu turi hejuru cyane nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) turi kuri 86%.Ni ngombwa rero ko buri wese agomba kugira uruhare kugirango tuzamure igipimo ku rwego mpuzamahanga kuko tukiri hasi ukurikije ibindi bihugu.”

Ku ruhande rw’abahagarariye abaturage nabo bishimira iki gikorwa.

Mujawamariya Marie Goretti, Visi Perezida w’inama Njyanama y’Umurenge wa Manihira witabiriye aya mahugurwa ashima ko ibitekerezo by’abaturage bihabwa umwanya mu igenamigambi n’ingengo y’Imari by’igihugu.

Yagize ati “Tugira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku igenamigambi aho tugaragaza ibyo tuba dukeneye twifuza kurusha ibindi. Natanga nk’urugero rw’igitekerezo twatanze cyo kubungabunga isunzu rya Crete Congo nil ubu bikaba byarakozwe kandi bigikomeje.”

Yungamo ati:” Ikindi kikiri gutegurwa neza tukaba twumva ko kigiye kuzashyirwa mu bikorwa ni ukorwa ry’umuhanda uhuza akarere ka Rutsiro na Ngororero. Ibyo turabyishimira cyane, kubera ko mbere wasangaga abayobozi badutekerereza ugasanga rimwe na rimwe baduhaye ibyo tudakeneye, ariko ubu byarahindutse ibitekerezo ni twe abaturage biturukamo.”

Madamu Kayitesi Dative

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative arashimira CLADHO na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse na Giz kuba baje kubibutsa uruhare rw’umuturage ku igenamigambi ry’ibimukorerwa.

Ati “Ni ukutwibutsa ko ibitekerezo by’umuturage bikenewe mu igenamigambi, bikadufasha gushyira mu buryo ibyo bitekerezo. Iyo tugiye gukora igenamigambi twegera abaturage bakagaragaza ibyo bifuza byashyirwa mu igenamigambi, usanga rero ibibakorerwa iyo byashyizwe mu igenamigambi bibashimisha kubera uruhare baba babigizemo. Ibyo rero byatumye ibipimo kubikorerwa abaturage bizamuka kubera uruhare baba babigizemo.”

Abitabiriye amahugurwa bashima uko ibitekerezo by’abaturage bihabwa agaciro

Aya mahuguwa yitabiriwe n’Abakozi b’Akarere bafite aho bahuriye n’Igenamigambi n’ingengo y’Imari, bamwe mubagize inama Njyanama y’Akarere n’Imirenge n’abafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye.

Gashonga Jean Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *