Kugera ku iterambere twifuza bisaba kuzamura uruhare rw’abageze mu za bukuru- Min Habimana

Mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi kuwa kabiri tariki ya 07.10.2025 habereye umunsi mpuzamahanga w’abageze mu za bukuru ku rwego rw’Igihugu, abari muri iki cyiciro bagaragaza uruhare rwa Leta mu gutuma bamererwa neza.

Mu kwizihiza uyu munsi, Uhagarariye abageze mu za bukuru mu Karere ka Karongi Abimana Mathias yavuze ko bazihije umunsi udasanzwe.

Ati “Ni umunsi udasanzwe bikaba biduha agaciro gakomeye natwe abageza mu za bukuru. Kugera mu za bukuru ni umugisha, gusaza ni igice cy’ingenzi mu buzima bwacu bwose. Turashima ubuyobozi bw’Igihugu cyacu gahunda bwashyizeho zo kwita ku bageze mu za bukuru, aha twavuga nka gahunda ya VUP ifasha bamwe mu batishoboye ibaha inkunga y’ingoboka ibafasha kwikura mu bukene, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ejo heza, gira Inka n’izindi byose bigira uruhare mu gutuma abageze mu za bukuru babaho neza.

Muzehe Abaimana Mathias uhagarariye abageze mu za bukuru mu Karere ka Karongi

Urubyiruko rwacu turakomeza kurusaba gukomeza gukomera k’umuco nyarwanda no kubaha ababyeyi mu bumwe n’ubugwaneza, urukundo, impuhwe n’imbabazi.

Kuri Bwana, Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko kwizihiza uyu munsi byerekana agaciro gahabwa abageze mu za bukuru n’ibyo bagejeje ku gihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi

Yungamo ko abageze mu zabukuru ari isoko y’ubwenge cyane ku bakiri bato kuko hari ibyo babigiraho.

Ati “Iyo twitaye kubageze mu zabukuru tuba dutegura ejo hazaza y’abakiri bato. “

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yavuze impamvu abageze mu za bukuru bagomba kwitabwaho.

Ati “Tugomba gushyigikira abageze mu za bukuru kugirango bazagere ku musozo neza.”

Yungamo ati:

Kugera ku iterambere twifuza bisaba kuzamura uruhare rw’abageze mu za bukuru biciye mu kubatega amatwi bagatanga inama mu miryango yabo n’aho batuye ngo babafashe mu bitekerezo bifasha abakiri bato kwita ku murimo no gusigasira ibyagezweho.

Asaba abageze mu za bukuru gukomeza gufashwa mu kugaragaza uruhare mu kubaka igihugu mu mbaraga bafite. Ashimira abagira icyo bigomwa bakabafasha.

Yungamo ko mu mwaka wa 2021, hashyizweho politiki yo kwita ku bageze mu za bukuru ishingiye ku nkingi enye arizo; ubuzima, ubukungu, imibereho myiza n’ubusabane ku bato n’abageze mu za bukuru.

Ashimira Abanyarwanda uburyo bitabiriye gahunda yo kwizigamira muri Ejo heza, aho muri gahunda ya mbere yo kwihutisha itembere NST1 yarangiye abagera kuri miriyoni 6100 bayitabiriye, Ati turabibashimira rero ariko tubasaba ko muri NST 2 umubare w’abazitabira uzarenga uwo.

 

Muri uyu munsi abageze mu za bukuru bane batishoboye bagabiwe inka muri gahunda ya girinka, abandi bahabwa matela, abana bahabwa amata, umunsi usozwa n’ubusabane hagati y’abaturage n’abayobizi.

Abageze mu za bukuru bane bahawe inka
Abana bahawe amata

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Twite kubageze mu za bukuru dutegura ahazaza habakiri bato ni ryo shingiro y’iterambere rirambye.”

Gashonga Jean Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *