Kuba hari abatifuriza u Rwanda ibyiza bifashisha ikoranabuhanga mu gucengeza no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo na bo bakwiye kunyomozwa hifashishijwe inzira bakoresha.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’ Umuyobozi wa TTC Rubengera Niyomugabo Dominique mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyakozwe n’ishuri ayobora, ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025.
Niyomugabo yavuze ko kwibuka Jenoside ari ukugaragaza ububi bwayo kugirango itazongera kubaho ukundi.
Agira ati:
Abanyarwanda ubu dusangiye isano. Iyo sano yaje gusenywa n’abateguye Jenoside bituma abatutsi bicwa urw’agashinyaguro. Turifuza ko iyo sano tuyikomeraho duharanira kuba umwe twirinda amacakubiri yaduzubiza ahabi twavuye.
Yungamo ati:
Muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje abanzi b’u Rwanda baryifashisha binyuze ku mbuga nkoranyambaga bagatambutsa amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside. Turabasaba rero namwe gukoresha izo mbuga nkoranyambaga mwamagana izo ngengabitekerezo, mucishaho ibiganiro byigisha ubumwe bw’abanyarwanda muharanira ibyiza mwamagana izo nyigisho z’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Mu rwego rwo gufasha abiga kuri iryo shuri kumenya ayo mateka, ubuyobozi bwabajyanye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rubengera.

Umuhoza wiga muri iki kigo yavuze ko hari ibyo bungutse.
Ati:
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Rubengera twabonyemo amateka ashaririye abatutsi bahuye nayo. Mwabonye ko hari na bamwe muri bagenzi banjye bagize ikibazo cyihungabana kandi Jeoside yarabaye tutaravuka. Ikiganiro twahawe na Muzehe Abimana Mathias nacyo cyadufashije cyane kuko cyatumye tumenya uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.Tugiye guharanira gukomeza kuyamagana twifashishije imbuga nkoranyambaga nkuko twabisabwe n’umuyobozi wacu.”
Mu kiganiro cy’amateka bagejejweho na Abimana Mathias yababwiye ko abanyarwanda kera bari babanye neza, nyuma bakaza gutezwamo umwiryane wabagejeje ahabi.
Yagize ati:
Mbere y’umwaduko w’abazungu Abanyarwanda bari babanye neza bahuje ubumwe,bashyingirana ndetse bakanywana.Ubwo bumwe bwaje gusenywa n’abakoroni ubwo bari bageze mu Rwanda babacamo ibice bishingiye ku moko ya Hutu, Tutsi n’Abatwa. Ibyo byaje gushimangirwa n’abayobozi ba repuburika ya mbere niya kabiri, bikaba ari byo byaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Umuyobozi wa EPR Presbytery ya Rubengera Pasiteri Musabyimana Vincent yakanguriye abanyeshuri n’abanyarwanda muri rusange kurangwa n’urukundo.
Ati:
Kuba Jenoside yarabaye nuko urukundo rwari rwarabuze mu bantu. Turabakangurira gukundana, mukunga ubumwe kuko mu ijuru nta muhutu, umututsi cyangwa umutwa uzajyayo, ahubwo hazajyayo abaranzwe n’urukundo baranzwe no guharanira ibyiza babana mu mahoro.”
Gashonga Jean Claude

