Abayoboke ba PSD mu Ntara y’Iburengerazuba batoye abayobozi babahagarariye

Abayoboke b’ishyaka PSD baturutse mu turere tugize intara y’Iburengerazuba batoye komite ibahagarariye igizwe n’abantu batatu barimo Perezida n’umwungirije ndetse n’umunyamabanga.

Ni amatora yabereye mu karere ka Karongi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24.05.2025.

Ku mwanya wa Perezida, hatowe Twagiramungu Jonas, yahatanaga na mugenzi wo muri iri shyaka umwe. Twagirimana yari asanzwe ari Perezida w’iri shyaka muri iyi Ntara muri manda irangiye.

Perezida watowe

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Madamu Imfurayabo Alice warushije uwo bari bahanganye.

Umwanya w’umunyamabanga wegukanywe Mushobozi Evode nawe warushije uwo bahatanaga.

Mu ijambo rye Perezida watowe Twagiramungu yashimiye abamugiriye icyizere,ariko agira n’icyo abasaba.

Yagize ati  “Inshingano muntoreye zirakomeye, nimumfasha kuzishyira mu bikorwa zizoroha. Ndabasaba ubufatanye kandi nidushyira hamwe tuzagera ku iterambere rirambye dushingiye ku mahirwe ari mu ntara yacu y’Iburengerazuba cyane cyane ashingiye ku bukerarugendo. Turabasaba rero gukora ibikorwa binyuranye bishingiye kuri ubwo bukerarugendo,kugira ngo abagana Intara yacu bagire icyo badusigira kandi tukanabakira neza kugirango biduheshe isura nziza.”

Umubitsi mukuru wa PSD ku rwego rw’igihugu Depite Muzana Alice wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa PSD muri aya matora akaba ari nawe wayayoboye, yashimiye abatowe ikizere bagiriwe abasaba kwegera abayoboke b’ishyaka.

Yagize ati  “Turabasaba kwegera abayoboke bacu muhereye ku Mudugudu aho mutuye mubakangurira kwitabira gahunda z’igihugu zinyuranye cyane mugendeye kuri hahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST 2 hashingiwe kunkingi zayo arizo ubukungu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage. Turabifuzaho umurava uruta uwo mwari musanganywe kugirango iyo gahunda izagerweho dore ko hari na byinshi biyikubiyemo biri muri manifesite y’ishyaka ryacu.”

Abayoboke bitabiriye amatora

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (P.S.D.) ryavutse muri Nyakanga 1991. Kuva ryabaho kugeza muri 1994 lshyaka PSD ryagize uruhare rugaragara mu kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, riharanira amahoro, demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma ya 1994 Ishyaka PSD ryagiye mu nzego z’ubutegetsi bw’lgihugu, riharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, rishyigikira Demokarasi isesuye, imibereho myiza y’Abaturarwanda n’ ubwisungane.

Muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda Abayoboke ba P.S.D bayoboye Inteko ishinga Amategeko y’inzibacyuho, Minisiteri zinyuranye zirimo iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Imari, Ibikorwa Remezo, Ubucuruzi n’Inganda, Ubuzima, Ububanyi n’Amahanga, Itangazamakuru, Imibereho Myiza, Umutungo Kamere, n’iy’ Abakozi ba Leta n’Umurimo.

GC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *