2024: Abana bafite imirire mibi mu Rwanda bazagabanuka begere kuri 19%

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi bakagera kuri 19% bavuye kuri 33% muri 2020 mu gihe mu 2015 bari 38%.

Imirire mibi ni ikibazo cyakunze kugaragara mu Rwanda mu ishusho yo kugwingira, guta ibiro no kubyibuha bidasanzwe, ariko cyagiye gihagurukirwa na leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo. Guharanira imibereho myiza y’abanyarwanda biri muri gahunda za guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi zo kwihutisha iterambere (NST), yatangiye ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangiraga iyi manda arimo. Mu bibazo biza imbere harimo kurandura imirire mibi muri abo bana.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo hagiye hakorwa byinshi, ku bufatanye bwa leta n’abikorera. Ubwo bufatanye bwongeye kugaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza 2020, ubwo abadepite bari mu nama igamije kureba uburyo ingengo y’imari ikoreshwa muri gahunda zigamije kurwanya imirire mibi. Iyi nama ikaba yahuje abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Unicef Rwanda.

Ahereye ku buremere bw’iki kibazo, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Madame Donatille Mukabalisa yavuze ko mu gihe cyo gutora ingengo y’imari hazajya harebwa niba ikibazo cyo kurwanya imirire mibi cyarahawe ingengo y’imari ihagije ndetse ko no mu igenzura ry’ibikorwa bya Guverinoma hazajya hagenzurwa uko ikibazo cyo kurwanya imirire mibi cyitabwaho.

Uyu muyobozi akomoza ku myumvire nk’imwe mu mpamvu nyirabayazana zituma iki kibazo kitarangira. Ati “Dufite inshingano nk’Abanyarwanda kandi nk’abayobozi zo guhugura no kwigisha Abanyarwanda mu midugudu aho dutuye, dufasha mu guhindura imyumvire no kuzana impinduka, kuko hari n’aho usanga ikibazo cy’imirire mibi, kidashingiye ku mikoro make ahubwo ku myumvire.”

Akomeza avuga ko iyi nteko itazigera iceceka kuri iki kibazo. Ati “Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakora ubuvugizi hagakorwa ibikorwa birenze, bagatuma buri muyobozi afata inshingano ndetse hakongerwa n’ingengo y’imari yo kurwanya icyo kibazo. By’umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19, u Rwanda ruzakenera amajwi n’uruhare by’Inteko Ishinga Amategeko mu guharanira ko inzego zireba abana, zirimo n’izishinzwe imirire, zihabwa umwanya ukwiye muri gahunda z’iterambere.”

Inteko ishinga amategeko isuzuma ibijyanye n’ingengo y’imari yifashishwa mu kurwanya imirire mibi

Ku ruhande rwa UNICEF, yemeza ko ibyo u Rwanda rwiyemeje bizagerwaho kubera ubushake bwa politiki igihugu kigaragaza, ni muri urwo rwego uyu muryango utazahwema gufasha u Rwanda muri iki kibazo.

Ni ibyemejwe n’Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda Julianna Lindsey, ushima uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu guhagurukira iki kibazo.

Agira ati “Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakora ubuvugizi hagakorwa ibikorwa birenze, bagatuma buri muyobozi afata inshingano ndetse hakongerwa n’ingengo y’imari yo kurwanya icyo kibazo. By’umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19, u Rwanda ruzakenera amajwi n’uruhare by’Inteko Ishinga Amategeko mu guharanira ko inzego zireba abana, zirimo n’izishinzwe imirire, zihabwa umwanya ukwiye muri gahunda z’iterambere.”

Ikibazo cy’imirire mibi cyahagurukije inzego zitandukanye

Leta y’u Rwanda yagiye ikora byinshi mu guhangana n’iki kibazo, ariko haracyari imyumvire y’abaturage ndetse n’ubumenyi bituma abana b’u Rwanda bakivutswa amahirwe yo gukura neza, bitewe no kubura indyo yuzuye. Leta yashyizeho uburyo bwo gutangs ifu ishishe ku ntungamubiri ya Shisha Kibondo ihabwa ababyeyi n’abana bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Hashyizweho kandi inyunganirandyo ya Ongera igamije gufasha abo bana gukura neza. Hiyongereyeho guhabwa amata n’ibindi.

Muri Gicurasi 2018, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itazaruhuka ikibazo cyo kugwingira kidacitse mu Rwanda. Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurandura igwingira ry’abana, igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu. Icyo gihe ako karere niko kazaga imbere mu kugira abana bagwingiye bari 59% mbere y’imibare mishya yatangajwe mu Kuboza 2020.

Imibare y’ubushakashatsi bwa gatandatu ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS 2020). igaragaza ko abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije ubu bageze kuri 35% muri 2015 bari 38%. Ni intambwe yatewe kuko mu mwaka w’2005, iyi mibare yari 58%.

Abahanga bavuga ko kugwingira biterwa n’imirire mibi ari indwara yica bucece (silent killer.

Inkuru bifitanye isano : Ntituzaruhuka ikibazo cyo kugwingira kidacitse mu Rwanda-Dr Ngirente

Ifoto yakoreshejwe hejuru ni iya UNICEF