Yanga wamenyekanye mu gusobanura filime mu Kinyarwanda yitabye Imana

Yanga niryo zina ryibukwa mu mitwe ya benshi, amazina ye ya nyayo ni Nkusi Thomas ntakibarizwa ku isi y’abazima.

Aya makuru yatangajwe n’umuvandimwe Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti na we usanzwe akora umwuga wo gusobanura filimi.

Yanga yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari yaragiye kwivuriza.

Mu  butumwa yashyize kuri twitter, junior (Bonny Bugingo) yagize ati “Ruhukira mu mahoro muvandimwe wanjye. Kuri njye wambereye Papa, Iteka nizereraga kandi nkanyurwa n’ibihe byose wanyuzemo, wambereye intangarugero.”

Yanga yibukirwa ku mazina ya Nyakariro, Mushubati n’ahandi ashaka kuvuga ahantu mu cyaro hagiye mu mitwe ya bose. Abenshi ariko bamushimira ko yabafashije kumenya ibyari muri filime zikinnye mu ndimi z’amahanga.

Atabarutse nyuma ya Yvan Buravan watabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *