Kabgayi: Abarimo Karidinali Kambanda na Gen Kabarebe bazaganiriza urubyiruko

Urubyiruko, amizero y’igihugu na kiriziya mu Rwanda bahuriye i Kabgayi mu ihuriro (forumu) riri kuhabera, aho byitezwe ko bazaganirizwa n’abayobozi batandukanye muri kiriziya Gatolika n’abo muri Leta.

Ibyo biganiro bizatangirwa mu ihuriro rya 19 ry’urubyiruko Gatolika rihuriza hamwe urusaga 1000 i Kabgayi mu karere ka Muhanga. Iryo huriro rifite insangamatsiko igira iti “Haguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye (Intu 26, 16).

Gufungura ku mugaragaro ibikorwa by’iri huriro bizatangizwa n’igitambo cya misa kizayoborwa na Cardinal Antoine Kambanda. Biteganyijwe kandi ko hari abasenyeri Gatolika bazaganiriza urwo rubyiruko. Abo barimo Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi, hari kandi Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa ry’urubyiruko. Hari kandi Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro na Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu.

Ku ruhande rwa leta, uru rubyiruko ruzaganirizwa na Gen James Kabarebe, Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’umutekano, ukunze guhura kenshi n’urubyiruko aruganiriza ku mateka y’u Rwanda, arimo urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi. Mu bandi bazaruganiriza harimo abayobozi bo muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’iy’urubyiruko n’umuco.

Iri huriro ryatangiye kuwa 17 Kanama rizasoza kuwa 21 Kanama 2022. Amateka yaryo agaragaza ko ryatangiye mu Rwanda mu 2002. Kuri iyi nshuro Misa iyifungura izabera muri Bazirika nto ya Kabgayi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *