Musanze: Imbogo yatorotse pariki ikomeretsa bikomeye umuturage

Imbogo yatorotse ishyamba rya pariki y’igihugu y’ibirunga ikomeretsa umuturage wari wigiriye mu mirima ye.

Amakuru The Source Post ikesha ubutumwa bwacishijwe kuri twitter n’uwitwa Sam Kabera ni uko ibyo byabereye u murenge wa Nyange akagari ka Ninda umudugudu wa Kabara ukora kuri iyo pariki.

Karambi Karima, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange yavuze ko uwo muturage ari kwitabwaho kimwe n’abandi bahura n’impanuka ziturutse kuri izi nyamaswa bitabwaho kandi bagafashwa mu bikenewe byose mu gihe bivuza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangaje ko uuturage ugizweho ingaruka n’inyamaswa yatorotse Pariki hari icyo afashwa n’ikigo kibishinzwe hashingiwe kubyo amategeko akigenga ateganya.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *