Karidinali Kambanda yaburiye urubyiruko ku bishaka kurwicira ubuzima

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda arasaba urubyiruko kwitegura guhangana n’ibigeragezo bikomeye birwugarije, bishaka kurwicira ubuzima.

Yabitangaje kuwa Kane tariki 18 Kanama 2022, afungura ku mugaragaro ihuriro rya 19 ry’urubyiruko Gatolika riri kubera i Kabgayi, rihuje urubyiruko rukabakaba 1000 ruturutse muri Diyoseze Gatolika icyenda zigize u Rwanda.

Karidinali Kambanda yaburiye urwo rubyiruko ko rwugarijwe n’ibigeragezo byinshi bishaka kurwicira ubuzima.

Mu byo avuga harimo irari, inda ziterwa bamwe muri bo, inzoga n’ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, kwiheba kubera ubukene n’ubushomeri.

Ahumuriza urwo rubyiruko asaba kwitwararika ko kubaha Yezu no kugendera mu nzira ze ari bimwe mu bizabafasha gutsinda ibyo bigeragezo.

Agira ati “Mufite inshuti Yezu irusha imbaraga urupfu, ntabwo yakwemera ko mupfa nabi kandi mwamwiyambaje.

Yungamo ko bafite kiriziya na Leta bahora bababa hafi bagamije kubafasha guhangana n’ibyo bibazo byose.

Ahereye ku nsanganyamatsiko y’iryo huriro igira iti ” Haguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye (Intu 26, 16).” Kambanda abwira urwo rubyiruko ko kuba abahamya bisaba kwirinda ingeso mbi zibicira ubuhamya, ariko cyane cyane zikabicira n’ubuzima.

Yanabasabye kandi kutazapfirwa ubusa n’iryo huriro.

Ati “Iri huriro ntirizabapfire ubusa. Ahubwo ribabere inzira y’agaciro n’ibyishimo. Harimo kumenyana, kwigishwa no kwigishana, kunguka inshuti bibafasha kujijuka no kuva mu bwigunge. Ubu mufite n’ubutumwa bwo kugeza ku bandi. Muzigiremo gufashanya no kugirirana impuhwe.”

Yungamo ko imbaraga z’urubyiruko ziri mu gushyira hamwe. Ashima kandi urwo rubyiruko uburyo rwafashije abanyarwanda guhangana n’icyorezo Covid-19.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi yabwiye uru rubyiruko ko ari amizero ya Kiliziya n’igihugu, ubwo yabahaga ikaze muri iyo forumu yabibukije ko iya mbere yatangiriye i Kabgayi.

Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko 942, rugizwe n’ abakobwa 500 n’abahungu 442. Ryitabiriye kandi n’abapadiri 88, abafaratiri 50, ababikira 30 n’abafureri 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *