Icyo dukoresha ubuzima niyo mpano tuba duhaye igihugu- Rosemary Mbabazi

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi asaba urubyiruko kwitwara neza, rukareka kwishora mu ngeso mbi, kugirango ubwo buzima bube impano bagenera igihugu mu kugiteza imbere.

Yabibwiye urubyiruko rukabakaba igihumbi rwitabiriye ihuriro Gatolika ry’urubyiruko riri kubera i Kabgayi mu karere ka Muhanga.

Yagize ati ” Impano ya mbere mufite ni ubuzima kandi twayihawe n’Imana. Icyo dukoresha ubuzima niyo mpano tuba duhaye igihugu cyacu. Twongere twisuzume, twe kwishora mu nzoga n’ibiyobyabwenge, tugata umurongo. Mubitekerezeho ubwanyu, iyo twisuzume dusanga ari impano duha igihugu cyacu?”

Yungamo ko Leta na Kiliziya biteze kuri urwo rubyiruko imbaraga zo guhangana n’ibibazo birwugarije. Bimwe muri ibyo ni ukwishora mu biyobyabwenge, guterwa inda kw’abangavu bituma bata umurongo n’icyerekezo ndetse n’abatana biciye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Akomoza kandi ku rubyiruko ruyoboka imico ya handi, rimwe na rimwe itaberanye n’u Rwanda yifahishije ubutumwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yigeze kubwira urubyiruko ko mu mico babona mu mahanga baba bakwiye gutoranyamo imyiza, abasaba kubyubahiriza.

Mbabazi kandi yasabye urwo rubyiruko kwirinda ubunebwe, rukitabira umurimo rugendeye ku ijambo Pawulo yabwiye abanyefezi ko udakora adakwiye no kurya, bityo abasaba kuvana amaboko mu mufuka.

Kimwe na Mbabazi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yashimye uruhare rwa kiriziya Gatolika mu bikorwa bitandukanye bigamije uburezi n’uburere mu rubyiruko ngo rutange umusanzu warwo mu kubaka u Rwanda.

Iri huriro rya 19, rirabera i Kabgayi mu gihe ari naho ryatangjriye bwa mbere mu 2002. Uyu mwaka umubare w’abaryitabira wabaye muke mu rwego rwo kwirinda icyorezo covid-19; hari igihe hakirwaga urubyiruko rukabakaba ibihumbi 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *