Green Party itangaza icyacogoza imyitwarire idahwitse mu rubyiruko

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije+Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rirasaba ababyeyi kongera kwita ku burere bw’abana babo bityo bikazacogoza ikibazo cy’urubyiruko rukomeje kurangwa n’imyitwarire idahwitse.

Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwo mu ishyaka Green Party ruvuga ko rubona  bagenzi barwo barangwa n’imyitwarire idahwitse irimo kwirara mu biyobyabwenge, mu busambanyi n’ibindi.

Uwitonze Francoise wo mu murenge wa Rwamiko agira ati “Usanga urubyiruko rwarabaswe n’ibiyobyabwenge, kunywa inzoga n’itabi n’urumogi na za kanyanga. Hari izitwa” ibyuma” mbona nabyo ari ibiyobyabwenge hari ababinywa bakamera nk’abapfuye. Mu nzoga z’inkorano nka dunda ubwonko, bwigibwigi, akayuki n’ibindi.”

Yungamo ko kandi hari abakobwa baterwa inda n’abagabo bubatse. Nabyo asnga ari ikibazo gikomeye kirwugarije.

Mugenzi witwa Iradukunda Jean Baptiste avuga ko kibazo cy’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge guterwa rugaragara hirya no hino mu mirenge y’ako karere.

Agira ati” Urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge, hari urunywa inzoga z’inkorana nka Kanyanga bavana mu baturanyi, abanywa urumogi n’ibindi ubona ari ikibazo gihangayikishije cyane.”

Ubuyobozi bw’ishyaka Green Party buvuga ko uruhare rw’ibanze mu guhangana n’ibyo bibazo rurera ababyeyi.

Umubitsi mukuru w’iryo shyaka Masozera Jacky agira ati “Ubuvugizi ni ngombwa ariko tugomba kureba n’uruhare rw’ababyeyi bombi mu kwita ku burere bw’abana babo, cyane cyane mu kubigisha kutijandika mu mico idakwiye.

Akomeza avuga ko ari ikibazo kireba ababyeyi bombi, atari umugore gusa, ahubwo umugor n’umugabo bagafatanya kugirango barere u Rwanda rwiza.

Ati “Umugabo agomba kugira igitsure cy’umugabo n’umugore bagafatanya. ”

Ku bijyanye n’inda ziterwa abangavu, Masozera avuga ko imiryango igomba kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere kuko bashobora kubyigishwa n’abandi mi buryo butari bwo, bakigishwa guhakanira ababashuka.

Ibyo ngo byabera mu bikorwa bitandukanye bihuza abaturage, mu muganda, mu mugoroba w’imiryango no mu nteko z’abaturage.

Ibi bitekerezo bikomeje gutangirwa mu ityazabwenge rikorerwa Abarwanashyaka ba Green Party hirya no hino mu turere, aho hanashyirwaho abayobozi b’inzego z’urubyiruko n’abagore. Tariki ya 20 Kanama iki gikorwa cyabereye mu karere ka Gicumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *