Uwigeze kuyobora Yemen yishwe ari mu nzira zigamije amahoro

Inyeshyamba z'aba Houthi nizo zishe Bwana Saleh (hagati) mu muhanda igihe yarimo ahunga umurwa mukuru Sanaa.Inyeshyamba z’aba Houthi nizo zishe Bwana Saleh (hagati) mu muhanda igihe yarimo ahunga umurwa mukuru Sanaa.

Ali Abdullah Saleh, wigeze kuyobora Yemeni, yishwe nyuma y’iminsi mike yiyemeje kuganira n’ingabo z’amahanga zirangajwe imbere na Arabia Saudite yari amaze igihe arwanya.

Inyeshyamba z’aba Houthi nizo zamwishe mu gitero cyagabwe mu muhanda igihe yarimo ahunga umurwa mukuru Sanaa.

Hari amafoto na video birimo kuzenguruka kuri interineti byerekana umurambo bivugwa ko ari uwe uriho igikomere gikaze ku mutwe nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.

Izi nyeshyamba zimaze iminsi zimurwanya kandi bari bafatanije kurwanya izo ngabo z’amahanga ziyobowe na Arabia Saudite.

Saleh ntabwo yari acyumvikana n'inyeshyamba z'aba Houthi.Uwufise ububasha kw’isanamuAFP
Image captionSaleh ntabwo yari acyumvikana n’inyeshyamba z’aba Houthi.

Inyeshyamba z’aba Houthi zavuze ko urupfu rwe ari intsinzi kuri zo kubera ko yari umugambanyi.

Uyoboye Yemeni muri iki gihe Abdrabbuh Mansour Hadi – uri muri Arabia Saudite – yasabye abanyayemeni guhagurikira icyarimwe bakarwanya inyeshyamba z’aba Houthi.

Umuryango w’abibumbye uravuga ko ingendo z’indege zijyanye imfashanyo muri Yemeni zabaye zihagaritswe.

Imirwano imaze iminsi ivugwa mu mujyi wa Sanaa yahitanye abantu barenga 120.

DN