Uwajyanye na Muhayimana gushyingura umujandarume yavuze ko abeshya urukiko

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Muhayimana Claude ruri kubera i Paris mu Bufaransa yavuze ko bagiye gushyingura umujandarume wari wishwe bugacya bataha, nyamara Muhayimana yari yarabwiye urukiko ko bamazeyo igihe, bityo akihunza uruhare akurikiranweho muri jenoside yakorewe abatutsi ku Kibuye.

Uwo musaza w’umu-Islam avuga  ko yagiye gushyingura umujandarume witwa Mwafrika wiciwe mu gitero, ubwo abatutsi birwanagaho yabatera grenade bakayimusubizaho ikamuhitana.

Nyuma umurambo we wajyanywe gushyingurwa mu Ruhengeri, uyu mutangabuhamya akaba yari mu modoka yawutwaye avuga ko yari  Daihatsu y’ubururu yatwawe na Muhayimana Claude. Iyo modoka ni iyo bambuye uwitwa Bongo Bongo.

Yavuze kandi ko uwo murambo waraye ushyinguwe, ariko bararayo bukeye bongera kwirirwa mu Byangabo ariko barara ku Mukamira. Gusa ngo Muhayimana Claude we yararanaga n’abajandarume baherekeje uwo murambo.

Kuri iyi ngingo, Muhayimana Claude yari yarerekanye urwandiko rw’inzira rwerekana ko yamaze iminsi myinshi mu Ruhengeri, kuko hari ibitero bamushinja avuga ko byabaye ari mu Ruhengeri.

Ikibazo cy’imodoka bivugwa ko Muhayimana yakoresheje atwara interahamwe cyakomeje gutindwaho, bamwe mu batangabuhamya badahuriza ku ibara n’ubwoko bw’imodoka yabaga atwaye, ariko bakomeje kumushinja ko yatwaye interahamwe, rimwe akavuga ko yabihatiwe, ubundi agahakana ibyaha byose ashinjwa muri uru rubanza rukomeje kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda i Paris.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *