Musanze: Bitwaza ubukene bakagomwa abana bafite ubumuga uburenganzira bwo kwiga

Bamwe mu babyeyi bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze bavuga ko batajyanye abana babo bafite ubumuga ku ishuri kubera ko badafite ubushobozi bwo kubajyanayo.

Ni ikibazo kigaragara mu mirenge ya Cyuve, Kinigi, Nyange na Shingiro. Urugero ni mu rugo rw’uwitwa Habumugisha utuye mu Murenge wa Cyuve mu kagari ka Rwebeya. Hari umwana w’umuhungu w’imyaka 6 ufite ubumuga bw’ingingo [amaguru n’amaboko] wirirwa mu rugo mu gihe abandi baba bagiye kwiga.

Se umubyara avuga ko yabuze ubushobozi bwo kumujyana ku ishuri. Agira ati “Ubu se koko ngira ubushobozi bwajyana umwana ku ishuri? Mu rugo turya bitugoye, iyo ntabonye aho ntera ikiraka turaburara. Si ukumubuza uburenganzira bwe, ahubwo ni ubushobozi bwabuze.”

Yungamo ko atabona ubushobozi bwo kumwishyurira ku ishuri, ngo anabone ubundi burengaho yasabwa, dore ko akiri na muto yabuze amafaranga 2000 yasabwaga ku cyumweru ngo agororwe izo ngingo.

Ati “Urumva bisaba kumwishyurira amafaranga y’ishuri, hakiyongeraho ay’umuntu uzajya umumanurira imyenda mu gihe yashatse gukora isuku [kwituma no kunyara]. Sinayabona rero, biransaba n’ay’akagare kuko atabasha kugenda. Icyakora mbonye umfasha yajyayo, nanjye ndabishaka.”

Iki kibazo kandi kigaragara no mu murenge wa Nyange mu kagari ka Ninda mu mudugudu wa Nyabutaka. Mu rugo rw’uwitwa Habimana hari umwana w’umuhungu ufite imyaka 5 y’amavuko utarajyanwe ku ishuri. Ababyeyi be bavuga ko babona hari ubushobozi buke afite mu mutwe ku buryo kumujyanayo ntacyo yakwiga, bakongeraho ko batabona ubushobozi bwo kumwishyurira ishuri, dore ko n’umuterankunga wari ugiye kubibafashampo yababwiye ko ishuri ryabo ritarafungura.

Kigaragara kandi mu murenge wa Shingiro mu kagari ka Mugari, mu mudugudu wa Kimanzi, ahari imiryango ibiri ifite abana bafite ubumuga, ivuga ko yabuze ubushobozi bwo kubajyana mu ishuri. Bari mu muryango wa Serugendo Leonard ufite umwana w’umuhungu ufite ubumuga bwo kutavuga, kutumva ndetse n’ubw’ingingo wavutse mu 2007.

Hari kandi n’uwa Ntibaringanira ufite umwana w’umuhungu ufite ubumuga bw’ingingo n’ubwo kutavuga wavutse mu 2009. Kiri kandi mu mudugudu wa Nyagisenyi, mu kagari ka Nyonirima ho mu murenge wa Kinigi ahari uwitwa Mabanju ufite umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 utarajyanwe ku ishuri.

Ku ruhande rw’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, NCPD, iki kibazo kirahangayikishije gikwiye kubonerwa umuti, nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Ndayisaba Emmanuel. Avuga ko babizi ko abana bose bafite ubumuga batarajya ku mashuri, ariko ntibyagombye kubaho mu gihe aho batuye hari inzego z’ibanze n’iz’abafite ubumuga bagombye kugaragaza icyo kibazo.

Yungamo ko bari gufatanya na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’iy’uburezi bashaka uburyo serivisi yo kubitaho yashyirwa muri gahunda ya leta yo gufasha abatishoboye.

Ibyo byakorwa harebwa ibibazo by’umwihariko bafite, niba ari ukeneye insimburangingo akazibona, ukeneye ikimwunganira runaka bakakimushakira. Ndayisaba avuga ko iteka rya minisitiri w’uburezi riteganya ko abo bana bagomba kwigira ubuntu bishyuriwe na leta.

Ati “Icyo tugomba gukora ni ugushaka aho abo bana bari, bakavanwa mu ngo, bakajyanwa mu ishuri, ibibazo bagiriyeyo bikagaragazwa, bigakemuka.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko butari buzi icyo kibazo, ariko busezeranya ko bugiye kugihagurukira.

Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, agira ati “Abana bose bafite ubumuga bari mu ishuri, birashoboka kuba hari abana bari mu giturage batari bajya ku ishuri, ubwo wenda byaterwa ahari n’amakuru make ababyeyi babo bafite, ariko nitubona amakuru turabikemura.”

Kamanzi avuga ko akarere gafasha abana bo mu miryango itishoboye bakeneye uburezi bwihariye batabasha kwigana n’abandi kubera ubumuga bwihariye bafite, kakabajyana mu mashuri yihariye abitaho. Abandi bashobora kwigana n’abandi mu mashuri asanzwe nabo barafashwa. Asaba ababyeyi bafite abana bagifite icyo kibazo kugana ubuyobozi bubegereye bukagikemura.

Yibutsa kandi ababyeyi ko batagomba kuvutsa abana babo amahirwe bafite yo gukurira mu Rwanda rudaheza rushyize imbere uburezi kuri bose,ku buryo ngo hagize umubyeyi utabyitaho nkana yabibazwa hisunzwe amategeko.

Mu gihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga [tariki 3 Ukuboza], Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ishami ry’u Rwanda, rishima leta ku ruhare n’ubushake bwayo mu kwita ku bafite ubumuga, by’umwihariko abana, ariko rikanibutsa ko hari ibibazo bikwiye kwitabwaho by’abana bafite ubumuga bafite ibibazo byihariye birimo kutagera ku masomo[kutajyanwa mu ishuri] mu gihe  hari n’abiga ntibayasoze, ndetse n’abiga batoroherezwa kubona akazi.

 Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *