Amafoto agaragaza uko amasangano y’imihanda ya Kicukiro Centre izubakwa

Leta y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kubaka umuhanda sonatubes-Gahanga-Akagera, ni umuhanda urimo gukorwamo ibice bine, ni ukuvuga bibiri muri buri muhanda[ ku buryo imodoka ebyiri zizajya zigendera mu gice kimwe ziteganye.
Uwo muhanda ukomeje gukorwa uzafasha mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu cyane abagana n’abava ku kibuga mpuzamahanga cya Bugesera, kirimo kubakwa.
Ni muri urwo Umujyi wa Kigali werekanye uko mu masangano y’imihanda ahazwi nka Kicukiro Centre hazubakwa. Iyi mirimo ngo nirangira byitezwe kugabanya umuvundo w’imodoka wakundaga kugaragara muri aka gace.
Mu gace ka Kicukiro Centre hazubakwa imihanda inyuramo imodoka ku gice cyo hejuru n’icyo hasi. Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uyu muhanda izasozwa muri Kamena(mu kwezi kwa gatandatu) umwaka utaha wa 2022.
Mu gace ka Kicukiro Centre hazubakwa umuhanda ubereye ijisho unagabanya ubucucike

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *