Nyarugenge: Abakora irondo ry’umwuga barimo kwigishwa gukunda igihugu

Abakora irondo ry'umwuga mu karere ka Nyarugenge

Abakora irondo ry’umwuga mu karere ka Nyarugenge, bari kwigishwa ku ngingo zitandukanye hagamijwe kubakira ubushobozi. Ni amasomo bari guhabwa ku bufanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge n’inzego z’umutekano.
Abaturage akarere ka Nyarugenge, cyane abo mu Mirenge ya Rwezamenyo n’uwa Nyamirambo basabiye amahugurwa abanyerondo nyuma yo kuvugwaho imyitwarire idahwitse mu kubacungira umutekano n’uw’ibyabo. Hari bamwe mu baturage bavuze ko bagiye babafatana imyenda yabo.
Ni mu gihe abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo n’uwa Nyamirambo ndetse na Nyakabanda basabye ko ubuyobozi bwajya bushishoza bukamenya imyitwarire y’abo bugiye kugira abanyerondo kugira ngo bakore ibyo basobanukiwe kandi badahutaza abaturage.
Icyo gihe ubuyobozi bwemereye abo baturage ko abanyerondo bazahabwa amasomo atuma banoza akazi kabo.
Muri icyi cyiciro cya mbere cy’amahugurwa, bari guhabwa amasomo arimo;
– Amasomo yo gukunda igihugu,
– Amasomo yo kunoza inshingano,
– Amasomo yo gukumira no kurwanya ibyaha
– Amasomo yo kugira indangaciro na kirazira hamwe n’imyitwarire iboneye mu nshingano z’irondo ry’umwuga
Abakora irondo ry’umwuga mu karere ka Nyarugenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *