U Bufaransa: Umutangabuhamya yasobanuye imyitwarire ya Muhayimana muri jenoside

Umutangabuhamya uba ku mugabane w’u Burayi ashinja Muhayimana Claude uri kuburanira mu Bufaransa kugirana umubano n’abajandarume bishe abatutsi benshi muri Karongi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Muhayimana akomeje kuburanira mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa ku cyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Uyu mugabo wumviswe kuwa Mbere tariki 6 Ukuboza 2021 avuga ko yari aturanye na Muhayimana ku Kibuye.
Mu 1994 yari afite imyaka 15 y’amavuko. Avuga ko jenoside yatangiye hari abantubo mu muryango we bari babasuye bari kumwe harimo na mubyara wabo witeguraga ubukwe tariki 10 Mata.

Tariki 15 Mata ngo yiboneye Muhayimana Claude atwaye imodoka ya pick up atibuka ibara atwaye procureur (umushinjacyaha) witwa Barayata.

Barayata ngo yari OPJ ni we wakoreraga iyicarubozo abatutsi bafashwe mu byitso ku Kibuye. Ngo yaje mu modoka ya Muhayimana imodoka igenda gahoro cyane bareba abahungiye ku Kiliziya no kuri Home Saint Jean.

Agira ati “Yaraturebye duhuza amaso aratubona njye na murumuna wanjye (avuga izina).”

Akomeza avuga ko bahungiye kuri kiliziya ya Kibuye umwe muri ba nyina wabo wakoraga muri Home St Jean akabaha akumba babamo.

Barayata na Muhayimana bahavuye haje aba jandarume bashakisha nyina wabo w’uwo mutangabuhamya bajya kumwicira aho batuye.

Icyo gihe ngo Umubikira Emma wacungaga Home St Jean yakurikiye abo bajandarume asanga bamwicaje kuri Petrorwanda asaba ko bamumusubiza kuko yari umukozi we.

Uyu Emma ni we bivugwa ko yareze Muhayimana afite nk’imyaka 15, nyina yarishakiye undi mugabo.

Uwo mutangabuhamya avuga ko kugira ngo abajandarume boherezwe gushaka abantu bo mu muryango we ari uko Muhayimana yari yababonye akabamenya kuko uwo Barayata uwo yari azi gusa ni ari nyina wabo yahoraga atumiza ngo ni icyitso.

Avuga ko muri ako gace habereye ubwicanyi bwibasiye abatutsi.

Ati “Abakobwa bakuze twari kumwe babicaga bavuga ngo banze gushaka bategereje ko inkotanyi ziza zikababera abagabo.”

Yemeza ko kuba Muhayimana yaragiye ku kiliziya agenda gahoro we na OPJ barimo basuzuma aho bazanyura.

Yungamo ko tariki 17 kiliziya yagabweho igitero cyarimo abajandarume n’abasivili. Kubera ko umunsi ubanza abahungiyeyo babateye amabuye bakabasubizayo, abajandarume babanje kuhagota barasa abari biteguye guhangana n’igitero noneho abandi babinjiramo babica, nyuma boherezamo amapine ariho umuriro.

Akomeza avuga ko abo mu muryango we bishwe  abumva aho yari yihishe mu muferege utwikiriye  kuri home St Jean. Akarira yihanaguza agarambaro.

Nyuma yaho ngo  yaje guhungira ku wari yungirije Emma ahasanga uwitwa Jacqueline bari batemye, babahaye ibyo kurya birabananira.

Ahavuye yaguye mu gitero bamukubita ubuhiri mu mutwe atakaza ubwenge bugaruka yuzuye amaraso ahantu hose ngo afite inyota cyane. Yaje kwumva amasasu muri stade.

Agahenge gasa n’akagarutse yasubite ku St Jean ababikira basaba abari baje kubaherekeza kuri ENT (ecole Normale Technique) nawe ngo baramutabaye bamujyanayo.

Ubwo bageragayo basabze hari urutonde rw’abemerewe kuhaba kandi ngo na perefe Kayishema Clement yari yagize uruhare mu kwemeza abahaguma bari biganjemo abavuye mu byabo kubera intambara.

Urubanza rwa Muhayimana rwatangiye tariki 22 Ugushyingo ruzasoza ku ya 17 Ukuboza 2021.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *