“Urupfu rw’abarimo Myr Misago rwagombye gutuma Bucyibaruta ataburanishwa”

Abunganira Bucyibaruta Laurent watangiye kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda mu Bufaransa basaba ko ataburana kubera ko ngo hari abatangabuhamya ntasimburwa babombaga kumushinjura ubu bamaze gupfa.

Tariki ya 9 Gicurasi i Paris mu Bufaransa hari hateganyijwe urubanza rwa Bucyibaruta Laurent, umunyepolitiki wahoze uyobora Perefegitura Gikingoro ukurikiranyweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni urubanza ruje rukurikira urwa Muhayimana Claude waburanye avuga ko yari umuntu usanzwe w’umushoferi, waje gukatirwa imyaka 14 y’igifungo. Ni urubanza rwitezwe kuzarangira muri Nyakanga 2022.

Umuryango COCRT, ugira uruhare mu ikurikiranwa ry’abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi baba mu mahanga, watangaje ko  ku gicamunsi cy’umunsi wa mbere cyaranzwe n’impaka mu rukiko, aho Biju Duval wunganira Bucyibaruta yavuze ko yufuza ko Bucyibaruta ataburanishwa, kuko urubanza rwe rwatinze ku buryo nta butabera yaba ahawe.

Avuga ko ari urubanza rubogamye, rutari intabera ngo rushingiye kuri politiki n’izindi nyungu, bityo agasaba ko rutaburanishwa kubera impamvu zitandukanye atanga.

Ugutinda kumuburanisha ngo bizamugiraho ingaruka; arashaje ku buryo atabasha kwisobanura, ndetse ngo n’umugore we wari gutanga ubuhamya ngo ararwaye.

Ubwunganizi bwa Bucyibaruta bukomeza buvuga ko indi mpamvu ikwiye gutuma ataburana ari abatangabuhamya bashinjura ngo bapfuye

Abo batangabuhamya ntasimburwa barimo Musenyeri Augustin Misago wahoze ayobora Diyoseze ya Gikongoro, witabye Imana mu 2012 yaragizwe umwere n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya jenoside yari akurikiranweho.

Hari kandi Madeleine RAFFIN, wayoboraga Caritas ya Gikongoro. Hari Higiro wahoze ari Burugumesitiri wapfuye mu 2020.

Bityo Me Duval asaba ko urubanza rwateshwa agaciro.

Ibyo kutaburanisha Bucyibaruta, umuryango CPCR usanga ibivugwa n’uwo mutangabuhamya bidakwiye guhabwa agaciro.

Me Simon Foreman avuga ko hari ibyabanje byatumye urwo rubanza rutinda, rimwe iby’ikurikiranwa rya Bucyibaruta rikagenda gahoro ariko ngo ntibyavanaho ko urubanza ruba.

Akomeza avuga ko Bucyibaruta yahisemo guhunga igihugu cye akajya kwihisha mu Bufaransa. Iyo aguma mu Rwanda ngo yari kuburanishwa kera (ku gihe), byiyongereyeho ko iyo abyemera yari kujyanwa mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania(TPIR/ICTR)

Ati ” Yahisemo kuguma mu Bufaransa, Urukiko rwa Arusha rusaba u Bufaransa kumuburanisha, mwibagirwe ibyo gutesha agaciro urubanza.”

Yungamo ko gusesa urwo rubanza ngo byaba ari igihano cyikubye kabiri ku bakorewe ibyaha.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha busaba ko urwo rubanza rukwiye kuba kugirango yaba Bucyibaruta n’abakorewe icyaha bahabwe ubutabera bukwiye.

Bucyibaruta ageze mu rukiko
Dosiye ya Laurent Bucyibaruta igiye gutangira kuburanishwa yagejejwe mu Bufaransa mu mwaka wa 2007, yoherejwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania.
Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrique mbere yo kwerekeza mu Bufaransa aho yageze mu 1997, akajya gutura mu gace ka Troyes.Ibirego bimushinja byatangiye gutangwa mu 2000, ndetse ashakishwa n’Urukiko rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR), rwamushinjaga kuba yarategetse Interahamwe kwica Abatutsi.

Nyuma yo kwemera kurekera uru rubanza ubutabera bw’u Bufaransa, mu 2013 TPIR yagaragaje kutishimira kugenda biguru ntege kwarwo kuko rwamaze igihe hakorwa iperereza ry’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *