Kamonyi: Isuku idasanzwe kuva kuri Nyabarongo kugeza i Kayumbu
Uyu munsi uwakwambuka umugezi wa Nyabarongo agana mu karere ka Kamonyi yahasanga isuku ikomeza kugera i Kayumbu hafi ya Kivumu cya Mpushi umuntu asohoka muri ako karere.
Ntabwo ari ibyizanye, ni isuku iri kwitabwaho muri gahunda y’igitondo cy’isuku iherutse kongera gutangizwa muri ako karere tariki 22 Gashyantare 2022, nyuma yuko yari yarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya covid-19.
Biciye muri iyi gahunda, muri aka karere hatangijwe ubukangurambaga bwiswe “Kamonyi isukuye kandi itekanye”.
Mu gutangiza iyo gahunda, Umuyobozi w’ako karere n’abamwungirije, hiyongereyeho ingabo na polisi bahuriye i Beshenyi ku muhanda munini wa kaburimbo no muri gare muri gahunda yo gutangiza ubwo bukangurambaga.
Abo bayobozi begeraga muri buri modoka yayoborwaga n’abapolisi muri gare ya Bishenyi kwita ku mabwiriza y’isuku cyane nk’abagenda mu mihanda arimo kwirinda kujugunya amacupa ndetse n’iyindi myanda aho babonye.
Abari muri gare kimwe n’abandi baturage baganirijwe ku bijyanye no kwirinda kujugunya aho babonye imyanda irimo ibikongorwa by’ibisheke.
Umuyobozi w’aka karere Dr Nahago Sylvere avuga ko hari umwihariko w’iyi gahunda. Ati ”
Twasanze nkuko igihugu cyacu twashyize imbere ko abantu bagira isuku, aho batuye, aho bakorera, aho bagenda, twasanze hari icyuho aho bagenda, niyo mpamvu twaje hano ngo tuganire n’abakoresha inzira zitandukanye, by’umwihariko uyu muhanda munini uca mu karere kacu ka Kamonyi kugirango dukomeze gufatanya nabo mu kunoza isuku muri rusange.
Turifuza Kamonyi isukuye,abakoresha imihanda by’umwihariko umunini wa kaburimbo, turifuza ko batambuka batajugunya imyanda mu muhanda ndetse no mu nkengero zawo. Twabiganiriye turizera ko bigiye kugira umusaruro.”
Uwo Muyobozi avuga ko muri aka karere vazashyira ibikoresho byo gushyirwamo imyanda(pubelles) mu dusantere dutandukanye.
Igitondo cy’isuku ngo kiri gutanga umusaruro ugaragara muri aka karere nyuma yuko abaturage babitoye ko kuwa kabiri bafata isaha imwe yo gukora isuku muri ako karere hagati ya saa Moya na saa Mbiri.