Avoka wa Bucyibaruta amufata nk’imfura ishinjagira ishira

Urukiko rwa rubanda mu Bufaransa rutegerejweho gutanga ubutabera mu izina rya rubanda kuri Bucyibaruta Laurent, umunyarwanda w’imyaka 78 uri kuburanishwa ku byaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nyuma y’imyaka isaga 28, Bucyibaruta waciye mu nzira zitandukanye yihisha ubutabera ari kuburana, ahakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko ari ibipapirano (ibihimbano) bishingiye kuri politiki.
Umunsi we wa mbere (tariki 9 Gicurasi )waranzwe n’inzitizi zatanzwe na avoka wunganira Bucyibaruta, Me Duval wavuze ko uwo yunganira ataburana kuko yatinze guhabwa ubutabera, ndetse ko n’abagombaga gutanga ubuhamya ntashidikanywaho bariko Musenyeri Augustin Misago wa Diyoseze ya Gikongoro bamaze gupfa.
Tariki ya 10 Gicurasi 2022, iburanisha ryaje gukomeza, urukiko ruteshw agaciro imbogamizi zose zatanzwe n’uruhande rwa Bucyibaruta.
Amakuru The Source Post ikesha umuryango wiyemeje kugira uruhare ku ikurikiranwa ry’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bihishe hanze (CPCR) akomoza ku migendekere y’iburanisha ryo kuwa kabiri.

Humviswe Agnès AUPETIT wakoze anketi ku uregwa, yahuye na Bucyibaruta mu 2005, yibuka ko ari umugabo uvuga make, wahungiye muri Zaire mu 1994.  Amarayo imyaka 2 mbere yo kujya muri Centrafrique, aho yavuye agera mu Bufaransa mu 1997.

Yanamubwiye n’iby’abana be babiri baguye mu nkambi y’impunzi muri Congo. Amubwira iby’ibyago yagize ngo wabonaga nta gahinda n’akababaro afite. Umugore we yaje kumusanga mu Bufaransa mu 1998, hakurikiraho abahungu be babiri bari barahungiye muri Zambia.

Perezida w’iburanisha yashatse kumenya byinshi, ku myaka ya mbere y’uregwa, ibyo yize muri Collège du Christ-Roii Nyanza.

Mu rukiko hakomojwe ku bantu  Bucyibarutaa yakunze guhura nabo bashobora kugira impinduka kuri we barimo: Alexis KANYARENGWE, Léonidas RUSATIRA, wavuganana na we, Edouard KAREMERA, Hormisdas NSENGIMANA, wayoboye Christ-Roi, waburanishijwe Arusha akaba umwere.

Havuzwe ku byamuranze mu buzima bwe harimo umwaka muri Nigeria, akazi muri pariki y’akagera, kigirwa Burugumesitiri, kuba superefe ku Gisenyi na Butare, aba perefe wa Perefegitura Kibungo na Gikongoro.

Humviswe kandi Jean-Luc PLOYE, inzobere mu buvuzi ku bijyanye n’imitekerereze (médico-psychologique).

Uwo muganga avuga ko azi uregwa mu 2000, umuhanga, uvuga ibintu biri ku murongo, wumva vuba, ufite imitekerereze iteye imbere. Yungano ko nta bwandu ndetse n’uburwayi afite, atungurwa nuko uregwa adakorwaho n’ibyaha bikomeye ashinjwa, ahubwo akagaragara nk’umuntu usanzwe umeze neza.

Bucyibaruta avuga ko ibyaha byose ashinjwa ari ibihimbano, akubaza uburyo yari kuba undi afite umugore w’umututsi.

Avoka we PLOYE avuga ko umukiriya we arengana. Avuga ko kuba umukiliya we yarubahirije ibijyanye n’ubutabera mu gihe cy’imyaka 20 ngo ari ibintu bidakunze kubaho.

Aho niho Me  BIJU-DUVAL, avuga ibigwi umukiliya we yifashishije imigani y’ikinyarwanda ko  imfura ishinjagira ishira, ndetse ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.

Iburanisha ryo kuwa kabiri ryasoje humvwa  mubyara wa Bucyibaruta wakoze imirimo ikomeye mu gisirikare, akaba ari na we wageze ku rwego rukomeye mu muryango we washakaga gukomoza ku muryango wabo.

Rirakomeza kuwa Gatatu saa tatu n’igice ku isaha y’i Paris mu Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *