Imvugo “Jenoside y’abanyarwanda” yateje impaka mu rubanza rwa Bucyibaruta

Imvugo “Jenoside y’abanyarwanda” yateje impaka mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent rukomeje kubera i Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda.

Ku munsi wa kane w’urwo rubanza humviswe abatangabuhamya batandukanye basobanurira inteko iburanisha ibjyanye na jenoside.

Mu bumviswe harimo Jacques Semelin, umushakashatsi, akaba na prof w’inzobere mi bya jenoside n’ibyaha bikorerwa imbaga.

Umwanya munini yawumaze asobanura aho ijambo jenoside ritandukaniye n’ubundi bwicanyi, ibya jenoside ebyiri n’ibindi.

Asobanura jenoside ahereye ku gisobanuro cya Raphaël LEMKIN, umuyahudi wasobanuye iryo jambo bwa mbere ku Isi, avuga ko iryo jambo hari abarikoresha mu buryo bubi babigambiriye, nyamara jenoside ari icyaha ndengakamere cyihariye. Ati” Ntihabayeho jenoside ebyiri, eshatu, kimwe nuko ubwicanyi bukomeye bwose atari jenoside ”

Akomeza avuga ko  mu 1985 ubwo yasuraga Auschwitz (aho abayahudi biciwe mu buryo ndengakamere) hari ibyo yashoboye kumva. Muri byo harimo kurimbura (destruction massive) aho ngo usanga ntacyo ubikora ashaka gusigaho; yaba inzu, amatungo, abagore, abana n’abasaza.

Ibyo ngo bijyana n’ingengabitekerezo igira uruhare runini muri iyo nzira, atanga urugero ku bacengezaga ayo matwara bavuga ko ari abahutu, ubwoko budahumanye naho abatutsi ari ubuhumanye, bikajyana no kubita inzoka, inda n’inyenzi.

Ati ” Ni ubwicanyi butangiriye mu magambo n’imvugo zishushanya mbere icyaha gikorerwa imbaga.”

Akomeza avuga ko leta yariho yashishikarije abahutu kwica abatutsi, bakabasanga mu ngo zabo, byatumye jenoside yihuta. Ikindi kandi ngo abanyapolitiki bifashishije itangazamakuru bashishikaza ubwo bwicanyi bifashishije radiyo RTLM ( La Radio Télévision des Mille collines).

SEMELIN ati ” N’abanazi ntabwo bigeze babigenza gutyo.”

Aho avuga ko byumvikanisha cyane uruhare rw’abategetsi barimo ba Burugumesitiri n’abandi banyapolitiki, ariko.hagarukwa ku butwari bwa Jean-Baptiste HABYARIMANA wari perefe wa Butare wanze kuyoboka ibyo bitekerezo agashaka kurengera abatutsi.

Asoza avuga ko hari politiki ebyiri zishoboka ku bijyanye no gusenya.

Hari ugusenya kugamije kwigarurira abantu, bikorwa mu ntambara.

Hari kandi no gusenya kugamije kurimbura, bitari ukwigarurira umwanzi, ahubwo ni ukurimbura nk’ubikorera ikimera gifite uburozi. Aho yungamo ko ari bwo busobanuro bwa LEMKIN ku bijyanye na jenoside kandi ngo nibyo byabaye mu Rwanda.

Ati ” Tariki 7 Mata 1994, abatutsi ntibashoboraga kubona aho bacika mu Rwanda. Bararimburwaga.”

Aho niho ahera agira ati “Byabaye mu Rwanda mu 1994, habaye jenoside imwe yakorewe ba nyamuke b’abatutsi.”

Perezida w’iburanisha LAVERGNE yakomoje ku ijambo Jenoside y’abanyarwanda ( génocide rwandais), SEMELIN ahita amukosora ati “Ntihabayeho jenoside y’abanyarwanda, kimwe nuko hatabayeho jenoside y’Abadage, ni jenoside yakorewe abanyarwanda.”

Perezida LAVERGNE yakomoje ku muco wo kudahana wari warimitswe mu Rwanda maze Semelin amubwira ko hariho leta yashishikarizaga kwica, leta y’abanyabyaha.

Ijambo jenoside ryakomeje kugirwaho impaka, Semelin avuga ko ari ijambo rishya ariko ryakomojweho mu myaka 1960 ubwo abatutsi bicwaga mu bice bya Gikongoro, bikanandikwa mu kinyamakuru le Monde

Yungamo ko icy’ibanze umuntu agomba gutandukanya gusenya no gutera agamije kwigarurira abantu no kubikora agamije kurimbura/kumaraho.

Inkuru yakozwe mu nyandiko The Source Post ikesha Alain Gauthier perezida wa CPCR uri i Paris mu rubanza rwa Bucyibaruta.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *