Floribert Chebeya arashyize arahorewe
Floribert Chebeya Bahizire ni izina bwa mbere numvise ndi i Roma mu myaka 2010…. Umuntu mwiza w’umunye-Congo waharaniraga ukuri arwanya icyabangamira muntu.
Icyo gihe nibwo nafashe umwanya nzenguruka ibinyamakuru byandika kuri murandasi nshakisha buruseho uwo ari we. Cyakora icyo gihe i Roma mu muryango nyobokamana narimo, bavugaga ko yarwanyije ruswa, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, wiyemeje kuba ijwi ry’abatagira kivugira, akaza kubizizwa.
Uwo mugabo yatewe ubwoba kenshi ko azicwa, yarafunzwe ubundi agirirwa nabi kubera guhirimbanira uburenganzira bwa muntu, nk’uko byavuzwe na Loni. Uku kumosobanura guhuza nuko nasanganye wa muryango nyobokamana wavugaga ko ari inzirakarengane yahowe guharanira ineza ya rubanda.
Amakuru mashya, The Source Post ikesha BBC ni uko Christian Ngoy Kenga Kenga wahoze ari komiseri mukuru wa polisi muri DR Congo yakatiwe urwo gupfa ahamwe n’uruhare mu kwica impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya n’umushoferi we Fidèle Bazana.
Urukiko rwa gisirikare rwatangaje umwanzuro warwo kuwa gatatu muri uru rubanza rwasubukuwe umwaka ushize.
Uretse ubwicanyi, Kenga Kenga yahamijwe n’ibyaha byo gutoroka akazi no kunyereza intwaro, yirukanwa no mu gipolisi.
Ngoy Kenga Kenga wari umaze igihe afatwa nk’uwatorotse ubucamanza yafatiwe i Lubumbashi mu 2020 yoherezwa gufungirwa i Kinshasa no gukurikiranwa kuri uru rubanza.
Jacques Migabo, undi mupolisi wahamwe no kuba mu bakoze ubwo bwicanyi, yakatiwe gufungwa imyaka 12 ndetse yirukanwa mu gipolisi cya DR Congo.
Uru rubanza ni rumwe mu manza zikurikiranywe cyane muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Paul Mwilambwe umupolisi wakatiwe urwo gupfa adahari mu 2011 muri uru rubanza, urukiko rwa gisirikare we ubu rwamugize umwere.
Milambwe wamaze imyaka myinshi mu buhungiro muri Senegal no mu Bubiligi yahungutse mu 2021 aza gutanga ubuhamya muri uru rubanza nyuma yo kwizezwa umutekano.
Milambwe, Kenga Kenga, na Migabo bose mbere bari barakatiwe urwo gupfa kubera iyicwa rya Chebeya na Bazana waburiwe irengero.
Mu Ukuboza(12) gushize mu rukiko, Milambwe yashinje uwari perezida Joseph Kabila n’uwari umukuru w’igipolisi General John Numbi ko ari bo batanze amabwiriza yo kwica Floribert Chebeya.
Joseph Kabila ntabwo yigeze agezwa mu nkiko kubyo yashinjwe mu rupfu rwa Floribert Chebeya waje kwitwa “Intwari y’uburenganzira bwa muntu” na Loni.
Chebeya yishwe ate?
Muri Kamena (6) 2010, Chebeya bamusanze yapfuye ari mu modoka ye ku muhanda i Kinshasa, mu gihe yari yahamagajwe n’umukuru w’igipolisi Gen. John Numbi akajya kumureba ku biro bye ariko ntibabonane.
Fidèle Bazana, umushoferi wa Chebeya, yaburiwe irengero nyuma nawe byemezwa ko yishwe.
Mu rukiko Mwilambwe w’ipeti rya komiseri wungirije mu gipolisi, yavuze ko “General Numbi yari yahawe itegeko na Perezida wa Repubulika Joseph Kabila [ryo kwica Chebeya]”.
Mwilambwe, yavuze ko umunsi Chebeya yari yatumijwe guhura na Gen Numbi, ari we wamwakiriye kuri ‘reception’.
Uyu mupolisi yavuze ko nyuma y’uko abonye ibyakorewe Chebeya, General Numbi na Kabila bamusabye kubigira ibanga, bamwizeza kumurinda no kumuhungisha mu mahanga.
Mwilambwe, yabwiye urukiko ko Floribert Chebeya yishwe kubera raporo yasohowe n’ishyirahamwe ry’uburenganzira bwa muntu yari akuriye, Voix des sans Voix.
Iyo raporo yavugaga ku bwicanyi bwakorewe abayoboke b’ishyaka rya politiki rishingiye ku kwemera Bundu Dia Kongo mu 2008.
Raporo ya Voix des Sans Voix, kimwe n’iya ONU/UN yari yabanje, zashinje abapolisi boherejwe na leta kwica abasivile bagera kuri 200 mu ntara ya Kongo Central, icyo gihe yari Bas-Congo.
Ku munsi yishwe, Chebeya yoherereje ubutumwa umugore we amubwira ko ari ku cyicaro cya polisi aho agiye mu nama, ariko nyuma ntiyongeye kumwumva.
Chebeya yari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu izwi cyane kuva mu myaka ya 1990 iki gihugu kikitwa Zaire.
Nyuma y’urupfu rwe n’umushoferi we, Gen Numbi yahagaritswe ku mirimo ye kubera icyo kibazo ariko ntiyigeze akurikiranwa.