Urubanza rwa Bucyibaruta: Hagarutswe kuri Nyiramasuhuko wahagarikiraga abafataga abagore ku ngufu

Minisitiri w’Umuryango wahagarikiraga abicanyi bafataga ku ngufu abagore b’abatutsi mbere yo kwicwa, umuforomokazi wicaga impinja ndetse n’andi mateka ya jenoside ni bimwe mu byibanzweho mu iburanisha ry’urubanza rwa Bucyibaruta ruri kubera mu Bufaransa.

Guhera tariki 9 Gicurasi i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura Gikongoro mu gihe cya jenoside, ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano nayo.

Mu minsi ine ya mbere inteko iburanisha igizwe na rubanda ndetse n’abacamanza bakurikirana iby’urwo rubanza basobanurirwaga amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, biciye mu buhamya butangwa n’abahanga mu byiciro bitandukanye.

Kuwa Kane tariki 12 humviswe abarimo Madamu Hélène DUMAS, umushakashatsi muri CNRS, wakoze ku nyandiko za Ibuka mu Rwanda

Avuga ko mu Rwanda haru ubushake bwo gukora jenoside kandi ko ubwo mu bikorwa bwarutaga ubwo mu magambo, kuko nubwo yakozwe, atabonye inyandiko zisaba gutegura jenoside,  kandi ngo yarabyitondeye mu buhamya yasomye mu nyandiko za Gacaca.

Avuga ko yanditse ibitabo bibiri, aho mu cya kabiri harimo ubuhamya bw’abana bafashijwe n’umuryango w’abapfakazi ba jenoside AVEGA.

Abana ngo nibo bibandwagaho muri jenoside kimwe n’abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abo bagore ngo bavanwagamo inda, abakiri urusoro bakajuginyirwa imbwa.

Ubukomere bwa jenoside bamwe bashatse kwitwaza ko yatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwaru umukuru w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, uwo mutangabuhamya avuga ko leta yakoreshaga imodoka zayo( za sosiyete Onatracom) mu gutwara abicaga, no gutoragura imibiri y’abicwaga.

Ikindi ngo ni uko wasangaga abaturanyi bishyira hamwe ngo bajye kwica abatutsi ngo batabacika.

Avuga ko agahomamunwa kabaye mu nsengero aho abatutsi bahungiye bizeye ubuzima, ariko bakaza kuhicirwa. Uburemere bw’iyo jenoside abugaragaza akomoza ku mashusho yo mu nsengero yaciwe amazuru kuko ngo ameze nk’ay’abatutsi.

Aka gahomamunwa akagarukaho ku bikorwa byaranze Nyiramasuhuko Pauline wari minisitiri w’umuryango washishikarizaga abahutu kwica abatutsi, akanareba aho umuhungu we Shalom afata abagore ku ngufu.

Muri rusange ngo 67% by’abagore bafashwe ku ngufu bandujwe virusi itera Sida.

Ikindi ni umuforomokazi w’i Kaduha wicaga impinja. Ibyo byose abyita ubunyamaswa.

Avuga igihe nyacyo cya jenoside, avuga ko itagira igihe, ndetse ko n’igihe cyahise kitagabanyije ububabare, kuko ngo uko igihe gishira, ari ko ububabare bugenda bwiyongera. Ibyo ngo byemejwe na benshi mu barokotse jenoside, bakunze guhura n’ihungabana.

Perezida w’iburanisha LAVERGNE avuga ko by’umutangabuhamya uburyo abicaga n’abicwaga bose biyambazaga Imana, ibyaha byakorewe mu nsengero, uburyo haciwe iteka ko Imana y’abatutsi yicwa, bakadukira amashusho akamenwa.

Maître FOREMAN wunganira COCR yabajije uruhare rw’ubuyobozi bwariho muri jenoside, asobanurirwa ku by’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND n’interahamwe zari ziryegamiyeho zagize uruhare muri jenoside

Me LINDON, wunganira IBUKA,  yagarutse ko mategeko 10 y’abahutu yari yuzuyemo urwango ku batutsi.

Ibyo byose ngo byakomeje guhamagarira abahutu kwica abatutsi mu myaka 1990, maze abagogwe bucwa mu 1991, abo mu Bugesera bicwa mu 1992, akavuga ko urebye ari jenoside yakorwaga mbere y’itariki ya 6 Mata 1994.

Me Mathilde AUBLE yasabye umutangabuhamya kuvuga byimbitse kuri Perefegitura Gikongoro, ababwira ko ibikorwa bye byibanze i Kaduha.

Perezida w’iburanisha yavuze ko ku musozi wa Kibeho, ahabereye amabonekerwa bamwe bafata nk’i Lourdes ho mu Rwanda, yabwiwe ubwicanyi bwaho bwakorewe abatutsi bonmu ishuri rya Marie-Merci.

Me Domitille PHILIPPART wunganira CPCR, yagarutse ku mazina yakoreshwaga n’abacengezaga amatwara arimo kwita Inyenzi abicwaga. Aho hasobanuwe ko iryo jambo ryabayeho mu myaka 1960 ari izina ryahawe abatutsi bahunze, nyuma bakagerageza kugaruka mu Rwanda. Gusa icyo gihe ngo ryari Inyenzi ritangirwa n’inyuguti nkuru, muri jenoside bitwa inyenzi bisobanura utunyamaswa bamwe bita ibinyenzi. Nyuma mu 1990 abatutsi bashatse gutaha iwabo bitwa Inkotanyi.

Ku bijyanye n’uruhare rw’abayobozi icyo gihe, Me Paruelle yavuze ko jenoside yashibotse kuko abayobozi bari bayishyigikiye, ariko agaruka ku banze kuyishyiikira barimo ba Perefe Jean-Baptiste HABYARIMANA wa Butare, Geoffroy RUZINDANA wa Kibungo baje kwicwa.

Me TAPI  yashatse kumenya uko ubwicanyi bwabereye i Kaduha bwagenze, umutangabuhamya yubanda ku mafoto ndetse n’inyandiko zatanzwe n’umubikira wabitanzemo umusada.

Inkuru yakozwe na The Source Post ishingiye ku nyandiko y’umuryango CPCR wiyemeje kugira uruhare mu ikurikiranwa ry’abakekwaho uruhare muri Jenoside bihishe mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *