Kamonyi: Ibibuga byubatswe bizatuma bagira imyidagaduro umuco

Uciye ahitwa ku Ruyenzi mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi abona urubyiruko rwambaye imyenda ya siporo rufite udukapu tugiye gukina imikino itandukanye yiganjemo umupira w’amaguru.

Ibikorwa nk’ibyo bifasha uru rubyiruko guhugira mu mikino no kwirinda kuba bahurira mu matsinda(ibigare) bibaganisha mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge n’izindi.

Mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo no kurema mu baturage umuco wo gukunda imyidagaduro, ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwujuje ikibuga cy’umupira w’amaguru kigezweho, kirimo ubwatsi buterano, bamwe bakunze kwita itapi nk’iri kuri stade Regional ya Nyamirambo, Muhanga n’ahandi.

Ubwo ubuyobozi bwasuraga icyo kibuga kuwa Gatanu w’iki cyumweru,  cyanabereyeho umukino wahuje ikipe zirimo iy’abakozi b’akarere n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Runda, bwasabye abaturage kugira siporo umuco.

Umuyobozi wungirije w’ako karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyongira Uzziel icyari kigamijwe bubaka icyo kibuga n’ikindi cya Basketball na Volleyball byenda kuzura hafi yacyo.

Ati “Dukeneye kugira mood (umwuka) nziza y’imyidagaduro. Mu gukina niho abantu babasha gukumira ingeso zabo nk’ubufura n’izindi; ni uburyo bwo kugirango abantu babane neza no kuzamura ibyishimo by’abaturage”.

Akomeza avuga ko  ibyo bibuga bakwiye kubibyaza umusaruro.

Ati ” Ibi bibuga ni ibyanyu, turifuza kuzamura impano z’abaturage mu mikino n’imyidagaduro duhereye kuri ibi bibuga, ku minsi ya siporo rusange, tuzajya duhuriza hamwe, dufate siporo tuyigire umuco twe kuyigira ikorwa rimwe na rimwe.

Iki kibuga kitaratahwa ku mugaragaro kiri mu muhigo w’ako karere wo mu mwaka 2021-2022. Ubuyobozi bukaba bwasabye abagikiniyemo kwerekana aho babona hatanoze ngo hanozwe.

Abagikiniyemo harimo n’abakinnye mu cyiciro cya mbere mu Rwanda bavuze ko ikibuga kimeze neza, gusa basaba ko imirongo ishushanyijemo yakwigizwa inyuma kuko hakiri itapi  irengaho, kikaba ikibuga cyajya gikinirwaho imikino ya shampiyona y’icyiriro cya mbere n’icya kabiri.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko busigaye kubaka urwambariro no kongera ahicara abantu.

Ahubatswe iki kibuga hari hasanzwe ikindi cyakinirwagamo ariko cyari cyarabaye imbuga itagira ibyatsi, abagikiniragaho bahoraga bijujuta ko kidakwiriye gukinirwaho.

Icyo kibuga cyagiye gikinirwaho amakipe ari mu cyiciro cya kabiri nka Pepiniere na Winners yo muri ako karere.

Deus Ntakirutimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *