Perezida wa Ibuka yasubije abayita ishyirahamwe ry’abatutsi rivangura

Perezida wa Ibuka mu Rwanda Nkuranga Egide yavuze ko hari abakomeje kurwanya uwo muryango ndetse banarwanya gahunda cyo kwibuka, ababwira ko kwibuka bizakorwa ingoma ibihumbi.

Yabigarutseho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, wabereye ku rwibutso rwa Kibuza muri ako karere.

Nkuranga yavuze ko hari abaherutse kwita Ibuka ishyirahamwe ry’abatutsi rivangura.

Ati ” Ibuka ni umuryango ufite inshingano z’ubuvugizi cyane ibibazo bikomoka kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Ndagirango mbonereho umwanya wo kubwira abantu bakerensa umuryango ibuka bavuga ngo ni ishyirahamwe ry’abatutsi rivangura, ko atari byo, ahubwo mu nshingano zayo igamije kuba ijwi ry’abacitse ku icumu, mu bibazo byabo, kugirango nibura twibesheho twubake n’igihugu cyacu.”

Yungamo ko hari abandi bamwandikiye bamubaza icyo bakibuka.

Yabasubije ati ” Nagirango ngire abantu nisubiriza, ndabizi ko baza kunyumva. Muri abo bantu navugaga haruguru birirwa batukana birirwa batwandikira ibitabapfu, hari abaherutse kunyandikira ngo koko ubu nyuma y’imyaka 30 mwavuga ko mukibuka iki? niba ari gahunda yo kugirango bampungabanye, nagirango mbabwire ko bacyishe, ntabwo bazampungabanya , yewe n’abo dufatanyije akazi ntawe uzahungabana. rwose Ibuka irakomeye, abayirimo barakomeye.

Akomeza avuga ko abo birengagije ko mu myaka 1959, 1961, 1963, 1973 hari izindi jenoside zakozwe nubwo Loni itazemeje, ariko ni abatutsi bicwaga, ni jenoside bakorerwaga.

Nkuranga yungamo ko gahunda yo kwibuka itazigera ihagarara. Ati “Ndagirango mbahe igisubizo gitomoye, ibuka irakomeye kandi tuzahora twibuka, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaranabivuze ati ‘tuzibuka imyaka ibihumbi’.

Abasaba bazasura u Rwanda basize mu muyonga bakareba uko rwiyubatse bakareka guhakana amashusho babona yuko u Rwanda rwiyubatse.

Mu bindi bamubwiye ngo ni uko bagiye kuza bagafata igihugu bakiyobore bakureho no kwibuka.

“…ariko narabasetse, baranambwiye ngo nyuma y’imyaka 30 murashyingura bande, abatutsi ko mutarengaga ibihumbi 250 (bifashisha imibare y’abanyamerika).

Yabwiye abitabiriye uwo muhango ko Jenoside yakorewe abatutsi yatwaye abarenga miliyoni. Icya kabiri ni uko ijambo jenoside cyangwa jenoside kwitwa jenoside, bitagendera ku mubare runaka.

Ati “Upfa kuba ugamije itsinda ry’abantu runaka, ugamije kurimaraho ku Isi, icyo gihe iba ari jenoside.”

Asaba ko abafite amakuru ku bakomeje gupfobya jenoside no kuyihakana ko bagaragazwa kuko baba barimo n’abayikoze bashaka guhisha ibimenyetso, ashima u Bufaransa bwahagurikiye gufata abakekwaho jenoside bari barahagize ubwihisho bwabo.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nyeziryayo  avuga ko hirya no hino ku Isi hakiri abakirangwa n’ibikorwa byo kurwanya, guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko hakiri byinshi byo gukorwa ngo ibyo bihagarare, ababikoze bahanwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, kandi ngo hari abakomeje gukurikiranwa mu butabera n’abagishakishwa.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Minisitiri wa Siporo, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Perezida wa Ibuka na Meya wa Kamonyi mu muhango wo kwibuka

 

Abatuye Kamonyi no hanze yayo bitabiriye ku bwinshi
Ubwinshi bw’abitabiriye bwatumye hiyambazwa n’ahandi hose babonaga igicucu

Hejuru ku ifoto : Perezida wa Ibuka yihanganisha uwarokotse wakoraga ku ifoto y’umubyeyi we.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *