Agahinda k’abanyamakuru b’abagore binubira gucecekeshwa

Kwitwa indaya, inshyanutsi, abafite ingengabitekerezo y’urwango, ibishegabo n’ibindi ni bimwe mu bibwirwa abanyamakuru b’abagore biciye ku mbuga nkoranyambaga, bo basanga bikorwa n’ababafitiye urwango rugamije kubacecekesha.

Ni ikibazo giherutse kuganirwaho n’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru, Umuryango bahuriyemo ARFEM, inzego zirireberera, inzego za leta zirimo RIB na GMO ndetse n’abakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga byahuriranye no kwizihiza umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda(ARFEM) Ingabire Egidie Bibio avuga ko hari abiyemeje gucecekesha abagore muri rusange n’abakora umwuga w’itangazamakuru by’umwihariko, biciye mu kubabwira amagambo mabi.

Agira ati “Abagore bakora itangazamakuru usanga bahohoterwa bitewe n’ inkuru n’ibiganiro bacisha ku mbuga nkoranyambaga, ntibikiri kuvugwa gusa ku nkuru yakoze, cyangwa ku bitekerezo birimo ahubwo bikagaruka kuri wa mugore kuko ari we wakoze iyo nkuru cyangwa icyo kiganiro.”

Ingabire Bibio hari uko yita ibyo bikorwa avuga ko bibugarije. Ati “Ni igitero gikunze kugabwa ku bagore b’abanyamakuru n’abatari bo,  bashaka kubacecekesha.”

Ibitero nk’ibyo ku bagore ngo si ibya none kuko ngo ARFEM yashinzwe mu 1995, bimwe mu byo yari igamije harinmo guhindura imyumvire y’abitaga indaya, ikirara, n’umusinzi n’andi magambo bamwitaga,  umugore ukora umwuga w’itangazamakuru.

Kuva yashingwa kugeza ubu ngo hari intambwe yari imaze guterwa ariko ubu iri gutoberwa n’abakora ihohoterwa uyu munsi biciye ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Aho imyumvire yasaga n’irimo kugenda ihinduka. Gusa hajemo nuko tugomba gukoresha interineti nk’uburyo bworoshye bwo kugera ku bo ushaka kubwira mu buryo bworoshye ukoresheje ikoranabuhanga, ariko wa wundi ushaka kugucecekesha nawe abonye uburyo bworoshye bwo kukugeraho.”

Agaragaza impungenge zuko umugore naceceka, hari ibitazagerwaho.

Ati “ N’uwabyitirira ubwisanzure yaba yibeshye kuko ntawe ufite ubwisanzure mu gukomeretsa no guceceka umuntu. Ugerageza gucecekesha abagore, hari ukoboko gukomeye cyane ari kuvuna kwagafatanyije n’andi maboko mu  kubaka igihugu.”

Ku ruhande rw’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission-RMC) rusanga abagore bakomeje guhohoterwa biciye mu kwitwa amazina abatesha agaciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa warwo Mugisha Emmanuel avuga ko ari ikibazo bahagurukiye bafatanyije n’abagore n’inzego zitandukanye.

gusa ngo ni urugamba uru rwego ruzakomeza kurwana

Ni bande bakora iryo hohoterwa?

Umunyamakuru Mutesi Scovia ni umwe nu bakorewe iryo hohoterwa arenganurwa n’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwakatiye Iraguha Prudence (Pelly) igifungo cy’amezi abiri gisubitse mu mwaka umwe no kwishyura indishyi z’akababaro, rumuhamije icyaha cyo kumutukira mu ruhame (yifashishije interineti/kuri whatsapp)

Uwo ni umwe mu bamenyekanye, gusa Ingabire Bibio avuga ko bikorwa n’ababa bumva ko ahari bafite uburenganzira bwo guhohotera umugore muri rusange. Abo kandi barimo abakoresha amazina atari ayabo ku mbuga nkoranyambaga.

Mugisha we avuga ko bigoye kumenya ababikora ariko abamenyekanye bajyanwa mu butabera, gusa hari abakoresha amazina biyoberanyije bigoye kubamenya. Agaragaza ko muri rusange bikorwa na sosiyete.

Hakorwe iki?

Mugisha na Ingabire Bibio bavuga ko abakora iryo hohoterwa bakwiye kubicikaho, gusa ngo hazakomeza gukorwa ibiganiro bigamije kuryerekana no kubwira abarikorewe icyo bagomba gukora kirimo kwiyambaza inzego zirimo ubutabera.

Iyo nzira y’ubutabera kandi igarukwaho n’umuyobozi w’urwego rushinzwe ihame ry’uburinganire mu Rwanda(GMO)Rose Rwabuhihi uvuga ko iyo umuntu aguciye intege ukazicika bimuha imbaraga zo gukomerezaho.

Agira ati “Turabyumva, turabibwirwa cyane ko bahohoterwa, ariko abatera intambwe kugirango icyo cyaha kibe cyahanwa ni bakeya cyane. Turabivuga, turabyamagana cyane, ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ariko  bigora gufasha utaratera intambwe ngo abashe kwifasha. Icyo dusaba abo bagore bahohoterwa cyane abari mu itangazamakuru, ni uko batinyuka, icyaha kikitwa icyaha, kandi inzego zibikurikirana zirahari.”

Ku ruhande rw’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yashishikarije ababona bakorewe iryo hohoterwa kwururegera, ibibutsa ko n’abahinduranya amazina bazafshakishwa bagafatwa.

Umuyobozi muri RIB ushinzwe gukurikikirana ibyaha bikorerwa kuri murandasi muri RIB, Shema Akilimali avuga ko basanga ibi byaha bizamuka cyane, , mu gihe ababikorerwa bababara bakagaragaza agahinda ariko abasaba kuyiregera.

Kuri iyo ngingo ngo mu mwaka 2019 hari ibirego 11 byatanzwe n’abagore bavugaga ko bahohoterwa biciye kuri interineti. Icyo gihe ngo hafashwe abakekwa 13. Mu 2020 hatanzwe ibirego 39 hafatwa abakekwa 60, mu gihe mu 2021 hatanzwe 41 hagafatwa abantu 41 babikekwaho.

Itegeko no 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo yaryo ya 39 ivuga ko umuntu wese ubizi,wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatanga amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa ikizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka itanu(5),n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 RWF) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 RWF).

Hejuru ku ifoto: Ingabire Egide Bibio (The Newtimes/2015)

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *