Ifoto y’umunsi: Perezida wa Ibuka ahoza uwarokotse jenoside ku Kamonyi

Perezida wa Ibuka Nkuranga Egide yifatanyije n’abarikotse jenoside yakorewe abatutsi mu muhango wabereye mu karere ka Kamonyi ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022.

Mu gihe hari hasojwe umuhango wo gushyingura imibiri yabonetse muri ako karere, Nkuranga arimo gusura ahashyinguye indi mibiri hari amafoto y’abahashyinguye yihanganishije umwana wibukaga umubyeyi we, agira ati “Papa buri gihe nzajya mpora nza hano kukwibuka, kandi zinsakwibagirwa.”

Ayo magambo yayavugaga arira, ahumurizwa na Nkuranga wamufashe mu mugongo akomeza kumukomeza kugeza acecetse.

Dore amwe mu mafoto

Nkuranga yasanze uwo mukobwa ari kwibuka se
Uko yegeraga ifoto ya se cyane Nkuranga yatangiye kumwegera
Yakomeje kumukoraho
Nk’ufite impamvu yo kubaho yakomeje kumuhumuriza
Yaramwumvise aratuza

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *