1994: Bucyibaruta yavuze ko abatutsi bicwaga kubera Habyarimana, inzara n’Inkotanyi-Umutangabuhamya

Mu rukiko rwa rubanda i Paris muBufaransa hakomeje kubera urubanza ruburanishwamo Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura Gikongoro mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi, ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuwa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 humviswe abatangabuhamya barimo Nsengiyaremye Dismas wahoze ari Minisitiri w’Intebe ubwo jenoside yakorewe abatutsi yakorwaga, aba n’umuyobozi w’ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho.

Undi wumviswe ni Nsanzuwera François Xavier  , umunyamategeko wabaye umushinjacyaha wa Repubulika mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994 , yitabye ubwo rukiko ahamagajwe n’ubushinjacyaha.

Nsanzuwera yabwiye urukiko ko tariki 19 Mata 1994 Sindikubwabo Théodore wari perezida wa leta y’abatabazi yagiye muri Perefegitura ya  Gikongoro yayoborwaga na Bucyibaruta Laurent. Icyo gihe mu bice bitandukanye bya Gikongoro ngo hari hishwe abatutsi benshi. Mu ijambo Bucyibaruta yavuze yatanze impamvu eshatu zatumye abatutsi bicwa: icya mbere ngo ni uburakari bw’abaturage kubera ko perezida Habyarimana yari yishwe, icya kaniri ngo bwari ubwoba bw’uko ingabo za FPR zari zigiye kubageraho ngo zikazabica, mu gihe icya gatatu ngo yari inzara yibasiye perefegitura ya Gikongoro.

Nsanzuwera yabwiye urukiko ko jenoside itabaye impanuka, ko yateguwe n’abanyapolitike n’abayobozi ariko ko abaturage bakoreshejwe n’abo bategetsi.

Ku bijyanye na perefegitura rwo ngo rwari urwego rukomeye aho uruyobora yashyirwagaho na perezida  mu nama y’abaminisitiri, akaba yari afite ijambo ryo kurokora benshi, ku buryo ngo abaperefe bagaragaye ko batari mu murongo wa leta yariho icyo gihe bishwe,; havuzwe uwa Butare na Kibungo.

Uko jenoside yakozwe mu bice bya Gikongoro

Ku bijyanye n’iyicwa ry’abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro, iyari Komisiyo y’igihugu yo kutwanya jenoside (CNLG) yatangaje ko tariki 21 Mata 1994 ari wo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu. Icyo gihe ngo hishwe  abatutsi barenza ibihumbi 150 umunsi umwe.

Iyicwa ry’abatutsi i Murambi, Gikongoro na Nyamagabe

Ubwo Jenoside yatangiranga mu duce dukikije i Murambi, abatutsi baho batangiye kuhahungira bavuye Mudasomwa, Kinyamakara, Musebeya, Muko no mu yandi ma komini, babwirwagaga ko ariho bazabasha kurindirwa. Gusa nyuma yaho Sindikubwabo na Kambanda bagiye ku Gikongoro batanga amabwiriza yo gutangiza Jenoside.

Nyuma y’iyo nama nibwo abategetsi bashishikarije abatutsi kujya i Murambi bababwira ko bazacungirwa umutekano. Abari bahungiye ahantu hatandukanye ku biro by’amakomini na za Kiliziya n’insengero hamwe n’abari bahishwe n’abahutu bajyanywe I Murambi hakoreshejwe imodoka abandi bakijyana.

Babonye ko bagiye kwicwa n’inzara nibwo bigiriye inama yo kubaga inka nkeya muzo bari bahunganye.

Muri iyo minsi, hajyagayo ibitero by’interahamwe bakarwana nabyo bakoresheje amabuye bigasubirayo. Mu rucyerera rwo kuwa 20 rushyira 21/4/1994 nka saa cyenda nibwo abajandarume babanje gutera grenade no kurasa amasasu mu mpunzi z’abatutsi, maze Interahamwe, aba CDR n’abaturage bitwaje impiri, imipanga, amacumu n’udushoka bakagenda bahorahoza abatishwe n’amasasu ndetse n’abari babaye inkomere.

I Murambi niho hanabaye inkambi y’ingabo z’abafaransa muri Zone turquoise aho bavugaga ko baje gucungira umutekano abatutsi bicwaga, nyamara ngo ntibyababujije kwicwa, ku buryo hashyinguye imibiri isaga ibihumbi 50 irimo n’iyimuwe mu rwibutso rwa Gasaka.

Iyicwa ry’Abatutsi  kuri paruwasi ya Cyanika, Nyamagabe

Kuri iyi Paruwasi mu1963 habaye ubwicanyi bukomeye bwibasiye Abatutsi bari bahatuye binandikwa muri za raporo mpuzamahanga no mu itangazamakuru ko ari jenoside. Abanyarwanda bose bayise noheri y’amaraso.

Ku wa 08/4/1994 impunzi zatangiye kuba nyinshi kuri paruwasi ziturutse muri Komini Karama, Kinyamakara, Nyamagabe, Rukondo, Karambo n’ahandi bakakirwa na padiri Yozefu NIYOMUGABO. Impamvu abenshi bahahungiye nuko Burugumesitiri NGEZAHAYO n’abakonseye bazengurutse Komini bagasaba abihishe bakoresheje indangururamajwi guhungira kuri paruwasi bababeshya ko ariho bazabarindira umutekano.

Kuwa 11/4/1994 Superefe wa superefegitura ya Karaba Yozefu NTEGEYINTWARI yakoresheje inama n’ababurugumesitiri ba Komini Rukondo, Karama na Kinyamakara ku kibuga cy’umupira cya Cyanika ahitwa i Murizo, banoza umugambi wo kwica abatutsi. Hari kandi umutwe w’ibyihebe wari wariyise minwari (MINUAR) wari uyobowe n’abitwaga NTAGANIRA Emmanuel bitaga Muturage na Rubera bagahabwa intwaro na Col Simba bahuriraga kubiro byabo byari kuri komini Karama nabo bakazishyikiriza abaturage. Uyu mutwe niwo wari ushinzwe kwica abatutsi no gutabara aho byananiranye kuko na mbere yuko bicwa bari babanje kubateramo grenade bikozwe n’uwitwa Kazungu wari interahamwe.

Mu rucyerera rwo kuwa 20-21/4/1994 nibwo abatutsi bari bahungiye i Murambi bishwe, ababishe bakomeje bajya mu Cyanika kuwa 21/4/1994 nka saa yine za mu gitondo, maze interahamwe zifatanyije n’abajandarume zitera amagerenade mu mpunzi zari zahungiye kuri paruwasi, abandi bakoresha intwaro gakondo mu kwica abatutsi. Icyo gihe hishwe abatutsi basaga ibihumbi 35,000 bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika.

Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Kaduha na Nyamagabe

Abatutsi bari bahahungiye bahateze amakiriro bari baturutse mu makomini atandukanye ariyo Komini Muko, Musange, Karambo na Musebeya. Batangiye kuhagera ku itariki ya 8/4/1994. Bigeze ku itariki ya 17/4/1994 umujandarume wari uhari yabatse intwaro gakondo zose bari bafite ababwira ko babarinda. 

Ku itariki ya 21/04/1994 haje igitero kinini cyane kirimo abajandarume, abavuye mu gisirikare n’abicanyi bavuye mu makomini ya Muko, Karambo, Musange, Musebeya bafite intwaro zitandukanye kandi nyinshi bagota aho impunzi ziri. Abatutsi bagera ku bihunbi 45 biciwe i Kaduha kuri paruwasi gatorika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *