2024: Ishyaka PSP ryatangaje aho rihagaze ku wayobora u Rwanda

“Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere” ( Party for Solidarity and Progress-PSP rivuga ko ridashidikanya ku bushobozi bwa Kagame Paul bwo kuyobora abaturage rigasaba ko yakomeza no muri manda itaha.

Iri shyaka ryemewe gukorera mu Rwanda,  ryifatanyije n’ayandi yashyigikiye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’intumwa za rubanda(abadepite) n’ ay’Umukuru w’Igihugu muri iyi manda izarangira umwaka utaha ku badepite na 2024 ku mukuru w’igihugu.

Ubu bufatanye bwabaranze nibwo baheraho bavuga ko nabo hari uruhare runini bagira mu miyoborere y’igihugu.

Perezida w’iri shyaka Bwana Nkubana Alphonse agira ati “Uruhare rwacu ntabwo ari ruto; manda y’umukuru w’igihugu twayigizemo uruhare, kuko twashyigikiye umukandida watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi. Twari twaranabisabye cyane kuko tutashidikanyaga ku bushobozi bwe. Hari rero ibyo yemereye abaturage. Hari programu politiki niyo twashyigikiye cyane, bigeze ku rwego rushimishije ni ibintu twishimira cyane.”

Nkubana avuga ko Kagame yasezeranyije abanyarwanda kubaha ibikorwa remezo birimo imihanda, amashuri, amavuriro, amazi n’amashanyarazi kandi ngo akaba arimo agenda abibagezaho.

Uruhare rw’iryo shyaka ngo ryamuhaye amajwi, rurimo gutanga ibitekerezo biherwaho mu kubaka igihugu by’umwihariko mu kugena gahunda polikiti izashingirwaho mu guteza imbere abaturage.

By’umwihariko iryo shyaka ngo ryatanze mituweli, rihugura urubyiruko n’abagore kuri gahunda zitandukanye, ritanga ibitekerezo mu Nteko ishinga amategeko ku buryo ryumva naryo hari umusanzu ukomeye rikomeje gutanga mu kubaka igihugu.

Ku bijyanye no guhatanira kuyobora igihugu, ubusanzwe umutwe wa politiki wose uba ugamije mu gihe ushingwa, Nkubana avuga aho bahagaze.

Ati “Kujya ku butegetsi si ukuba perezida w’igihugu gusa, nk’ubu dutanga ibitekerezo mu nteko. Ubutegetsi ubundi bivuga ijambo, kuba tuba mu gihugu gifite imiyoborere myiza tugatanga ibitekerezo bikumvikana mu by’ukuri urumva ko natwe tugira uruhare runini mu miyoborere y’igihugu cyacu.

Yungamo ati ” Iyo abantu bashyize hamwe nibwo bakora ibintu bikomeye. Njyewe niba ntanga igitekerezo kikumvikana kandi kigashingirwaho mu migambi y’igihugu, natwe tuba turi ku butegetsi.”

Nubwo iri shyaka rivuga gutya ariko ngo risanga Kagame agikenewe mu kurushaho guteza imbere abaturage, bityo rigasanga no muri manda itaha yakongera agatangwaho umukandida

Nkubana agira ati “Tubona yuko ibikorwa uyu Muyobozi wacu mukuru, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame arimo gukora, turacyabishyigikiye, twumva yageze ahandi kure hashoboka. Dushyigikiye ko yakomeza kuyobora abanyarwanda, urabona twatangiye icyerekezo 2050, rwose atwemereye n’umuryango  (FPR Inkotanyi) akomoka ukabyemera, turacyakomeye kuri icyo cyemezo cyane kuko we afite icyerekezo gikomeye, afite ubushobozi ndetse n’ubushake.”

Manda itaha y’umukuru w’igihugu izamara imyaka 7 (2024-2031) nyuma manda izajya imara imyaka itanu.

Kagame amaze imyaka hafi 22 ayobora u Rwanda, yagiye ashimwa n’abaturage ku iterambere yabagejejeho, amashyaka yemewe mu Rwanda yakunze kwifatanya n’Umuryango ayobora wa FPR Inkotanyi kumutangaho umukandida no kumushyigikira mu bikorwa bitandukanye. Muri 2013 ubwo yari agiye gusoza manda yarimo ishyaka PDI riyoborwa na Musa Fazil Harerimana ryaje ku isonga mu gusaba ko itegeko nshinga ryahinduka Kagame agakomeza kuyobora abanyarwanda kuko ryo ryasangaga ntawe ryashyira mu kibuga ngo bahangane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *