Bucyibaruta ahakana ibyo ashinjwa ku iyicwa ry’abatutsi

Guhera tariki ya 9 Gicurasi 2022 i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi, akaba anashinjwa ibyaha bifitanye isano nayo.

Kuwa Kabiri tariki 17 Gicurasi humviswe umutangabuhamya wakoreshaga uburyo bw’ikoranabuhanga (video-conference) ari i Kigali mu Rwanda. Ubuhamya butangwa bwibanze ahanini ku bwicanyi bwakorewe i Kibeho hagati y’itariki ya 11 na 15 Mata 1994.

Uwo mutangabuhamya watanzwe n’ubushinjacyaha, ni umugabo w’umuhinzi w’imyaka 58, ukomoka i Kibeho muri Nyaruguru.

Avuga ko asanzwe azi Bucyibaruta mbere ya jenoside, amuzi i Nyarusovu aho akarere ka Nyaruguru kubatse, ari naho ngo yabaheraga amabwiriza.

Uwo mugabo wemera ko yakatiwe muri Gacaca, avuga ko ibyaha yari akurikiranweho bifitanye isano n ibyo Bucyibaruta ashinjwa. Mbere ya jenoside yari umuhinzi, ndetse ngo yari akiri muto, yakoze mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, ari umusaruzi.

Agaruka ku witwa Bakundukize Innocent wari agronome w’uruganda rwa Mata na we uri mu dosiye ya Bucyibaruta.

Avuga ko uwo Bakundukize muri 1993 bucyibaruta yamugize Burugumesitiri wa Komini Mubuga, ndetse ngo yabakoresheje inama i  Nyarusovu muri Nyaruguru, aho Bucyibaruta yamweretse abaturage ko ari we ugiye gusimbura Nyiridandi wari umaze kwicwa n’abajandarume.

Icyo gihe ngo Bucyibaruta yaberetse Burugumesitiri mushya ababwira ko hari iperereza ry’abanyamahanga bagiye kujyayo kubabaza aho abantu babaga mu nzu zatwitswe bagiye, ngo ababwira ko bavuga ko bahunze, babaza impamvu batahunze bakababwira ko batazi igihe bahungiye.

Mu bitero byagabwaga aho , abapolisi n’abajandarume ngo babaga bafite imbunda, abaturage b’abahutu babaga bafite intwaro gakondo.

Uwo mutangabuhamya yemera ko yabaga afite inkoni yaragizaga intama ze.

Ati ” Iyo nkoni narayikoreshaga nkica nyine, none se ukubiswe ntapfa?”

Yungamo ko abari bahungiye mu kiriziya bishwe n’abarimo abapolisi n’abajandarume barasaga, bagera aho barayitwika.

Ati “Icyatumye kiliziya bayitwika nyine ni iryo tsembabwoko ryabaye. yatwitswe n’abaturage, abajandarme n abapolisi. Igihe ishya narayibonaga kuko iri mu murenge wacu. Numvaga abantu bataka bavuza induru kubera kubabara. umubare w abishwe ni benshi cyane, bagera ku bihumbi 40.”

Mu biciwe aho ngo harimo abavandimwe babo b’abatutsi abuga ko bitari bikwiye ko bicwa.

Ati “Ntabwo byari bikwiye ko bicwa, ahubwo abo bayobozi babikoze bakwiye gukanirwa urubakwiye.”

Nyuma yaho ngo Bucyibaruta yohereje  katerepirari irabahamba kuko abaturage batari kubasha kubahamba dore ko ngo bari benshi.  Avuga ko yatanzwe kandi ngo na Bucyibaruta kuko nta handi yari kuva.

Bucyibaruta abivugaho iki?

Ku gicamunsi Bucyibaruta yisobanuye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya bagiye bamushinja uruhare muri jenoside.

Yabwiye urukiko ko atigeze abwira abaturage ko bazabeshya abagombaga kujya ku Gikongoro gukorayo iperereza. Ibyo ngo ntabyo yabasabye, akongeraho ko uwitwa Silas Nsanzabaganwa ari we  wavuze ibyenda gusa n’ibyo , bityo ngo bishoboke ko ari we wasabye abaturage kubeshya.

Ahakana kandi ibyo kujyanayo tingatinga(katerepirari/buldozer) yo gushyingura imirambo kuri kiriziya ya Kibeho.

Ku bijyanye n’inzu z’abatutsi zaba zaratwitswe, avuga ko ntabyo azi ku buryo ntacyo yabivugaho.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *