Gisagara: Barasaba gukurirwaho amande baciwe kubera ibirarane by’umusoro ku butaka

Abaturage bo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Kansi mu karere ka Huye barasaba ko bavanirwaho ibihano by’amande baciwe kubera kudasorera igihe umusoro w’ubutaka bitewe n’ubumenyi buke.

Imbere y’abaturage batuye mu kagari ka Kiboti muri Kansi, umusaza Murara Viateur uri mu kigero cy’imyaka 70 yavuze ko yasoreye ubutaka bwe imyaka 99 ku buryo yumva uruhare rwe rwarangiye.

Mu kiganiro urubuga rw’abaturage cyabahuje n’abayobozi n’Umuryango w’abanyamakuru, Pax Press muri uwo murenge kuwa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, Murara yagize ati :

” Itegeko ry’ubutaka ni uko tuzi ko twasoze mbere, twarasoze, twarabusoreye mu gihe batubwiye ngo imyaka 9, imyaka 99 nishira nibwo tuzongera kubusorera. Ni kera nyine. Ubwo twebwe nitwamara kuvamo izishyurwa n’abana.”

Murara yungamo ko ntawe ugomba kumwishyuza iyo myaka 99 itararangira.

Ni ikibazo ahuje n’uwitwa Ntwari Augustin wo muri uwo murenge na we uvuga ko bababwiye ko bazongera gusora nyuma y’imyaka 99.

Uwitwa Niyonsaba Cancilde we avuga ko yigeze gusora ariko atibuka igihe yabikoreye gusa ngo ushaka kubimenya yareba ku mpapuro arazibitse. Ati ” Iby’umusoro twarasoze, twatangaga ay’isambu, haba harimo umunani nawo ugasorerwa. None rero ndagirango numve ko ayo mafaranga yongeye kugerwaho nzongere nsore ntarayemo umusoro.”

Bamwe muri bo ngo bazi yuko imisoro y’ubutaka yishyurwa ku bugejeje kuri hegitari.

Uretse abakuze, n’abakiri bato bafite ikibazo cy’uko umunani bahawe n’ababyeyi babo ukibabaruyeho ku buryo batamenya ibyo kuwusorera.

Uwitwa Nshimiyimana Jean Baptiste uri mu kigero cy’imyaka 40 agira ati “Mu minsi ishize ba kanyabutaka baradusuye batubwira ko ubwishyurirwa ari ubugeze kuri hegitari. Ariko hari abaherutse kubona impapuro zibereka ko bafite ibirarane by’ubutaka kandi bafite ubutageze kuri iyo hegitari.”

Undi ati “Usanga bakuzanira igipapuro kigaragaza ibirarane dufite tuzishyura, ariko mu by’ukuri ntabwo baba baraduteguje ngo uzishyura ayangaya. Itegeko rikimara kuza batangiye kubara, twebwe tutabizi, dushiduka amafaranga atwikubitaho tutabizi.”

Ku bijyanye n’ibirarane, uwitwa Mboneye Patrice ngo aheruka ku karere ka Gisagara kuba uburyo bahanishijwe kwishyura amande y’ ibihumbi 52 Frw ku butaka bufite metero 40 kuri 75 bahaniwe ko batasoze mu 2021. Icyo gihe ngo yahasanze n’uwaciwe amande y’ibihumbi bigera ku 150 Frw.

Niyitegeka Therese wo muri uwo murenge yahawe n’umubyeyi we umunani afatanyije n’abavandimwe be bane, ariko icyangombwa gifitwe na sekuru kandi ngo ntasora, bityo agasaba ko badohorerwa.

Ati “Ndasaba ko habaho nko gusonerwa ku misoro ku butaka, nyuma hakabaho ibarura ryabwo, hanyuma uwasigaranye ubutaka akabarurwaho agace ke, simbarurweho isambu yose nk’iyi yubatseho umurenge kandi iriho abantu nk’icumi, ngatangira kugasorera, umunsi naba namenye neza itegeko ry’ubutaka.”

Muri rusange, abo baturage bavuga ko batarwanya ibyo gusora, ariko bakwiye kubisobanurirwa, bagakurirwaho ibihano bahawe, ngo bagatangira kubahiriza ibyo gusora.

Mbonera ati “Gusora ni ngombwa kuko n’ubundi ubutaka ni ubwa leta tuzasora nyine…ariko bakabiduteguza kuko ku banyarwanda umusoro niwo wa mbere, turawemera, ariko nibatwigishe.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent avuga ko abaturage bagiye babasobanurirwa iby’imisoro ariko ko kubigisha ari uguhozaho.

Abibutsa ko hari ibyangombwa bitandukanye baba bakwiye kumenya. Ati” Icyangombwa cy’ubutaka cyanditseho imiturire cyose ndetse n’ubucuruzi birasora ni uko itegeko ribigena tugomba kubahiriza itegeko.”

Iby’iyo misoro ngo bari badanzwe babibaganiriza mu nteko z’abaturage, ariko ngo nyuma y’umunsi umwe umukozi bita Kanyabutaka (Land Manager) azazenguruka utugari abibasobanurira.

Asobanura ko urwego rwitwa Ngali rumaze iminsi rubashyikiriza impapuro z’ibirarane by’imisoro barimo ndetse n’amande baciwe, avuga ko imisoro ari ngombwa kuyitanga kuko yifashishwa mu kubaka igihugu.

Ku kibazo cy’ababyeyi bagiye baha abana babo umunani ariko ntibabahe ibyangombwa by’ubutaka avuga ko hari uko itegeko ribigena.

Asobanura ko kugabanya ubutaka byamewe, gusa ngo abaturage bataka guhendwa n’ikiguzi cyo kubukatisha n’icy’iheretekanya ryabwo.

Yungamo ko abaturage bafashwa ko iryo tegeko ryahinduka, bakoroherezwa kuko hari uwo usanga izo serivisi ishobora kumutwara ibihumbi nka 50 Frw kandi ubwo butaka budafite ako gaciro, akaba abahumuriza ko iryo tegeko riri gusuzumwa ku buryo rishovora kuzahindurwa ku nyungu zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *