“Katerepurari” ijambo rikomeje kugarukwaho mu rubanza rwa Bucyibaruta

Katerepurari, Tingatinga (bulldozer) yifashishijwe mu gushyingura abatutsi biciwe muri kiriziya ya Kibeho mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ni ijambo rimaze kubazwa abatangabuhamya batandukanye mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze uhayobora.

Muri urwo rubanza ruri kubera mu Bufaransa, ni ubwa mbere hatangiye kuburanishwa uwari mu nzego zo hejuru mu butegetsi bwariho mu Rwanda; ni Bucyibaruta wari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro. Urwo rubanza ruje rukurikira urwa Muhayimana Claude, “umushoferi usanzwe”.

Katerepurari igarukwaho yifashishijwe mu gushyingura abatutsi bari bishwe batwikiwe muri Kiriziya ya Kibeho.

Kuwa Kabiri tariki 17 urukiko rwabajije umutangabuhamya wavuze ko yakurikiranweho ibyaha bimwe n’ibyo Bucyibaruta akurikiranweho,  niba yarabonye iyo mashini yifashishwa mu ishyingurwa ry’abatutsi bari bamaze kwicwa.

Uwo mutangabuhamya wahamijwe gukora jenoside n’urukiko Gacaca akanabihanirwa, avuga ko yabonye iyo katerepurari.

Avuga ko kiriziya imaze gutwikwa haguyemo abatutsi nk’ibihumbi 40, Bucyibaruta wari Perefe “yohereje katerepirari irabahamba kuko abaturage ntibari kubasha kubahamba bari benshi.”

Yungamo ati ” Ni we wayohereje kuko nta handi yari kuva. Nyuma ubwicanyi bwarangiye, Bucyibaruta yagarutse mu kwezi kwa gatanu, aje kongera kwimika ba Burugumesitiri barimo Bakundukize Innocent.”

Kuwa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, urukiko rwongeye kubaza undi mutangabuhamya wabaye na Burugumesitiri niba abo batutsi barashyinguwe hifashishijwe katerepurari.

Uwo mutangabuhamya yavuze ko yakoze nka agoronome ku ruganda rw’icyayi rwa Mata kugera muri Kamena 1994, ubwo yongeraga na none kugirwa burugumesitiri wa komini Mubuga.

Umucamanza yamubajije ati ” Ni nde washyinguye abishwe? Na we ati “Ni ubutegetsi bwa Komini na Segiteri, bakoresheje abaturage.”

Yungamo ati ” Ese hazi za katerepurari cyangwa ibikoresho by’ubwubatsi byakoreshejwe?

Undi ati “Yego haje katerepurari yari ivuye muri EMUJECO, ivuye kuri Perefegitura”.

Akomeza amubaza ati “Ni ukuvuga ko iyi katerepurarii yavuye ku Gikongoro?

Undi ati “Yavuye muri mudasomwa niho bari bageze bubaka umuhanda.

Umucamanza ati ” Emujeco irigenga cyangwa ni iya Leta?

Umutangabuhamya ati “Ntabwo nari nzi niba ari iya Leta cyangwa yigenga.”

Akomeza ati “Ni nde washoboraga guranga itegeko ryo kuyikoresha?

Umutangabuhamya ati “Ndakeka ko ari Perefe wa Perefegitura washoboraga gutanga itegeko ryo kuyikoresha.”

Bucyibaruta ahakana kuzana iyo katerepurari. Imbere y’umucamanza yagize ati “Nta buldozer (katerepurari) n’imwe nigeze nohereza yo gushyingura imirambo y’abari bishwe kuri kilizya ya Kibeho ”

Umutangabuhamya wabaye Burugumesitiri yemeza ko yagiye kuri bariyeri ariko ko nta muntu yigeze yica, gusa avuga ko yabonye abenshi bishwe barimo abagore, abagabo n’abana.

Abajijwe icyaha abana babaga bakoze avuga ko ntacyo ahubwo baziraga ubwoko bwabo bw’abatutsi; bari inzirakarengane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *