Kibeho: Yambuwe uruhinja rwicwa areba, abona abakobwa bafatwa ku ngufu- Umutangabuhamya

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro rukomeje kubera i Paris mu Bufaransa, yavuze uburyo jenoside yakoranwe ubukana i Kibeho aho yigaga, mu buhamya Bucyibaruta yavuze ko bukomeye.

Uwo mutangabuhamya w’igitsina gore muri jenoside yari afite imyaka 14 y’amavuko, ari umunyeshuri muri College Marie Marci i Kibeho, hari muri Perefegitura ya Gikongoro ubu ni mu karere ka Nyaruguru ahabereye amabonekerwa.

Bijya gutangira bagemuriwe urupfu

Jenoside yakorwaga abatutsi yafashe intera muri Kibeho abigaga mu yandi mashuri  yisumbuye yaho  baragiye mu kiruhuko, ariko abo muri Marie Merci bo ntibari mu biruhuko. Ibyo byatee n’ imyigaragambyo yari yahabereye mbere y’ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’u Rwanda Habyarimana Juvenal  Yatumye minisitiri wari ufite uburezi mu nshingano ze afata icyemezo cyo gufunga iryo shuri, nyuma abanyeshuri basubira kwiga andi mashuri yarafunze, mu rwego rwo kwisubiza iminsi bari baratakaje.

Avuga ko mbere ya jenoside ari ku ishuri aribwo yabonye jenoside igeragezwa, aho abanyeshuri b’abahutu biganaga bishe abatutsi, mu gikorwa cyabanjirijwe n’ imyigaragambyo nijoro, maze umukobwa witwa Rugira Provudence wari ufite se witwa Rugira wari umudepite icyo gihe abwira umuyobozi w’ishuri ryabo witwaga Sebera ko abanyeshuri b’abahutu bateguye kwica abatutsi, nuko uwo muyobozi agerageza kubahumuriza.

Icyo gihe ngo abanyeshuri b’abahutu bahise bafata imitumba bashyira mu makarito bajya ku irimbi ry’ahitwa Runyerera bavuga ko bahambye abatutsi bose.

Byatumye abatutsi bahita bahunga, bagaruka nyuma y’iminsi itatu bitewe nuko leta yahise ihohoreza abasirikare batatu ndetse na minisitiri akajya kubasura.

Bababajwe nuko ababigizemo uruhare batakurikiranwe, ahubwo hahise hirukanwa umuyobozi w’ishuri hashyirwaho uwitwa Uwayezu Emmanuel ngo abanyeshuri bahise bishimira ko bashyiriweho uw’umuhutu. Abasirikare bari bahawe bo bababwiraga ko abanyeshuri batabishe kare ari ibicucu.

Jenoside nyirizina

Uwo mutangabuhamya akomeza avuga ko ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo bumvise induru zaherekeje itangazo ryari riciye kuri radiyo ribika Habyarimana. Bamwe mu banyeshuri ngo bahise basakuza bavuga ko abatutsi bishe umubyeyi wabo.

Tariki 8 Mata 1994, muri ako gace hatangiye kugera impunzi z’abatutsi, zajyaga gusaba amazi n’ibiryo abo banyeshuri, bituma leta ihohoreza abajandarume ngo bari bagamije gucunga umutekano w’abo banyeshuri ngo udahungabanywa n’izo mpunzi.

Kuva tariki 12 kugera ku ya 14, ngo bari bitegeye ahitwa Mpumbwe, hazaga abantu benshi cyane, bavuza amafirimbi, baririmba, ngo tubatsembatsembe, bakagota kiriziya, amashuri aho impunzi zabaga ziri hose, batangira kubica.

Ba bajandarume bahawe ngo babacungire umutekano babwiye abanyeshuri ko baceceka bakumva umuziki w’amasasu. Icyo gihe ngo abicwaga baratatse cyane, umuborogo wabo uza kuburizwamo n’urusaku rw’amasasu rwasigaye rwirangira hose.

Nyuma y’itariki 14 ngo abantu bajyaga kwica babaga ari bake, ariko uwamanukaga ahunga ba bajandarume bahitaga bamurasa.

Gushyingura biteye agahinda

Uwo mutangabuhamya avuga ki nyuma y’iminsi itanu batangiye gusabwa n’umunuko w’ababaga bishwe. Umuyobozi w’ishuri ababwira ko agiye gusaba ko bashyingurwa, kuko banukira abanyeshuri. Gusa ngo ikibazo bo bari bafite si umunuko ahubwo bari bababajwe no kumva ko uwo munuko uturuka ku babyeyi babo, abavandimwe babo n’inshuti zabo bishwe.

Icyo gihe ngo abanyehuri b’insoresore batangira kujya gukora ibiraka byo gushyingura bafatanije n’ interahamwe, ariko ngo uko babashyinguraga byari bieye agahinda. uwashyinguraga yari yandikiwe amafaranga y’u Rwanda 400.

Katerepurari

Muri uko gushyingura ngo bafata abantu abantu bakabagerekeranya, katerepurari z’umuhindo zikabarenzaho igitaka. Ahi ngo ntibitaga ku bantu kuko ngo nuwabaga agihumeka, yacitse nk akaboko gusa, babatabaga. Itaka ryazanwaga n’amakamyo yaturutse ku Gikongoro. Abakoraga ako kazi ngo bararimbaga ko babamaze.

Yaje kugwirwa n’ijoro ribara uwariraye

Uwo mutangabuhamya yabwiye Urukiko ko babagaho nta mutima bategereje ko igihe cyose bakwicwa cyane ko bari barabonye uko ababo bicwa bashinyaguriwe kandi n’abanyeshuri buganaga bababwiraga ko ari bo batahiwe.

Icyo gihe ni nabwo ngo yabonye ibintu byanze kumuva mi mutwe, yibuka bikamurenga. Ati ” Umuzamu waturindaga yagiye inyuma y’ikigo, ahavana akana gato cyane k’agahungu konkaga intumbi ya nyina, arakaduha ngo tukagumane, tukagaha icyayi, tukagaha ibiryo ariko ari gato cyane, kagahora karira.”

Arababaza ati ” Uyu mwana murabona ntamwica ko ahora arira?”

Yatangajwe no kumva bamwe mu banyeshuri bamubwira ngo namwice.

Ibyakurikiyeho byababaje uwo mutangabuhamya ugira uti “Ikimbabaza ni uko yasanze ari jye umuteruye, aramunyaka ku ngufu, amujyana imbere ya dortoir(amacumbi) agakubita ku rukuta, agakubita ubuhiri, amujugunya muri toilette (umusarane)”.

Ku ishuri ryabo yahabonye abajandarume bandi bari bahaje bazanywe n’imodoka ya Perefegitura harimo n’abategetsi b’icyo giheb, abo yibuka harimo Biniga Damien wari Superefe wa Munini, Bucyibaruta wari perefe, Nyiridandi wa Mubuga, Bakundukize Innocent na Musenyeri Misago Augustin.

Kurokoka…..

Avuga ko bahoraga babwirwa n’abanyeshuri biganaga ndetse n’abajandarume ko bategereje ifirimbi ya nyuma ngo babice. Ibyo byatumye bafata inzira yo guhunga kuko bari basumbirijwe juva tariki 7 kugeza 30 Mata 1994.

Ubwo abandi bari bagiye kurya, bakoze akanama ari abakobwa nk’icumi bavugana uko bagiye guhunga, tariki ya 1 Gicurasi 1994 bacunze abajandarume bagiye kurya ajyana na bagenzi be babiri bamanuka mu ishyamba riri hepfo y’ikigo bagana i Burundi aho bagendaga nijoro gusa, ku manywa bakihisha babifashijwemo n’imvura.

Abakobwa bafashwe ku ngufu bizezwa kurokorwa

Akomeza avuga ko abo basize ku ishuri bimvise ko bishwe kandi nabi, kuko ngo uwashakaga yajyagayo agafata uwo ashaka akamufata ku ngufu amubwira ko azamukiza akamugira umugore, ariko ngo byari ukubabeshya, kuko byarangiraga babishe, gusa ngo hari bake barokotse, ari nabo babariye iby’iyo nkuru yibuka ikamutera agahinda.

Mi bafataga ku ngufu abo bakobwa ngo harimo uwari umuzamu w’ishuri wari ufite abakobwa bane mu nzu yasimburanyaga uko ashaka.

Igihe nyacyo ku butabera bw’u Bufaransa 

Umutangabuhamya yasoje ubuhamya bwe asaba urukiko kuzakorana ubushishozi rugaha ubutabera abarokotse bagizweho ingaruka na jenoside.

Nyuma yubwo buhamya, Bucyibaruta yasabwe kugira icyo abwongeraho, agira ati ”
Ubu buhamya burakomeye ariko ntacyo nabivugaho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *