Perezida wa Ibuka yaburiye abakekwaho kugira uruhare muri jenoside bacyihishe mu Bufaransa

Perezida w’Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, Nkuranga Egide avuga ko abakekwaho jenoside bihishe mu Bufaransa nta bwinyagamburiro bagifite.

U Bufaransa bwakunze gushyirwa mu majwi n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse na leta y’u Rwanda ko bukingira ikibaba abakekwaho jenoside bihisheyo.

Izo mpande zaje guhindura imvugo zemeza ko ubu hari intambwe yatewe muri urwo rwego. Ni nyuma yuko ubutabera bw’icyo gihugu butangiye gukurikirana bamwe mu bakekwajo jenoside no gufata abarimo Kabuga Felicien washakishwaga cyane n’ubutabeta mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa Ibuka, ubwo yari mu karere ka Kamonyi tariki 15 Gicurasi 2022 mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, ku rwego rw’ako karere, umuyobozi wayo mu Rwanda, Nkuranga Egide avuga ko abakekwaho urwo ruhare bacyihisheyo bashatse bakwishyira ahabona kuko ngo icyo gihugu cyateye intambwe yo kutabihanganira.

Agira ati “Tariki 13 abakurikira mu Bufaransa hafunguwe place Aminadabu i Paris, nagirango mbabwire ko ari ikintu kiri bubabaze, kandi no mu Bufaransa hari n’ahandi hari ibimenyetso bigaragaza jenoside yakorewe abatutsi. Ni byiza kumva ko hari igikorwa cyakorewe mu Bufaransa nyamara mu myaka ishize ariho bari birundiye bose, bumva yuko ariho bafitiye umutekano, kubera ibyo basize bakoze mu Rwanda bumva yuko ari igihugu kibaporoteje (kibakingiye ikibaba).”

Yungamo ko iby’icyo kibaba byageze ku musozo. Ati ” Cyarabarekuye!!! cyarabarekuye n’abacyihishahishayo babimenye, bazafatwa, kandi ntituzacika intege zo gukomeza kubashakisha.”

Abo bakekwa ngo bakomeje kwihishahisha ngo bazapfe bataryojwe uruhare rwabo muri jenoside, ibintu bibabaza abarokotse jenoside, bifuza ko bahabwa ubutabera.

Asaba abafite amakuru ku bakekwa ko bayatanga, abacyihishe bagafatwa bakaryozwa ibyo bakoze,ariko ko nabo bakwigaragaza.

U Bufaransa bumaze guta muri yombi no kuburanisha abarimo Pascal Simbikangwa, Fabien Neretse, Muhayimana Claude na Bucyibaruta Laurent uri kuburanishwayo ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *