Murenzi Abdallah arahatanira kuyobora ishyirahamwe ry’amagare

Komisiyo y’amatora y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yatangaje urutonde rw’abakandida bifuza kuyobora iri shyirahamwe aho ku mwanya wa Perezida hariho Murenzi Abdallah wari usanzwe ariyobora ndetse na Rwabusaza Thierry waribereye umunyamabanga mukuru n’umubitsi.

Amatora ateganyijwe ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022 abazatorwa bazaba bafite manda y’imyaka ine izabamo shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera mu Rwanda mu 2025.

Bitandukanye no mu 2019, ubu ku mwanya wa Perezida wa FERWACY hariho abakandida babiri, Murenzi Abdallah wari umaze imyaka ibiri ayobora iri shyirahamwe ndetse na Rwabusaza Thierry wabaye umubitsi n’umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe

Manda y’imyaka ibiri ya komite nyobozi ya FERWACY yari iyobowe na Murenzi Abdallah yarangiye muri Werurwe 2022, buzuzaga imyaka ibiri yaburaga kuri manda ya komite nyobozi yari iyobowe na Bayingana Aimable weguye mu 2019.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022 haraza kwakirwa ubujurire bw’abatanze kandidature ntizemerwe ndetse bunigweho maze kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022 hatangazwe urutonde ntakuka rw’abakandida.

Kwiyamamaza kw’abakandida bizaba hagati ya tariki ya 24 kugeza 28 Gicurasi 2022.

Abakandida bifuza kuyobora inzego za FERWACY

I. Komite nyobozi

Perezida wa FERWACY

  1. Murenzi Abdallah (Karongi Vision Sport Center)
  2. Rwabusaza Thierry (Club les Amis Sportifs)

Visi Perezida wa mbere

Karangwa François

Visi Perezida wa kabiri

Kayirebwa Liliane (Bugesera Cycling Team)

Umunyamabanga mukuru

Munyankindi Benoît (Benediction Cycling Club)

Umubitsi

  • Bizimana Albert (Muhazi Cycling Generation)
  • Ingabire Assia (Kigali Cycling Club)

Abajyanama

  1. Me Bayisabe Irenee (Kayonza Young Stars)
  2. Ntembe Jean Bosco (Fly Cycling Club)
  3. Karambizi Rabini – Hamim (Cine Elmay Cycling Club)
  4. Umulisa Rita Delphine (Nyabihu Cycling Club)

II. Komite ngenzuzi (Abagenzuzi b’imari b’umuryango)

  1. Niyonzima Gildas (Nyabihu Cycling Club)
  2. Kayisabwa Deltha ( Muhazi Cycling Generation)

III. Komite Nkemurampaka

  • Rwanyange Rene Anthere (Muhazi Cycling Generation)
  • Nkurunziza Jean Pierre (Karongi Vision Sport Center)



Ferwacy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *