Ishyaka Green Party risanga ryaratsinze igitego nubwo ritatsindiye ubutegetsi

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) risanga ibigera kuri 70% byari muri manifesto yaryo mu 2017 ubwo ryahataniraga kujya ku butegetsi mu Rwanda, byarashyizwe mu bikorwa.

Ibyo bikorwa iryo shyaka rifata nk’igitego ryatsinze nubwo ritabonye amahirwe yo kwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu umukandida w’iryo shyaka Dr Frank Habineza yahataniraga, bishimira ko hari ibyo bagaragaje byaje gushyirwa mu bikorwa na leta, nubwo hari uburyo bifuza ko byanozwamo.

Ryabigaragaje muri biro politiki y’iryo shyaka yateranye mu mpera z’iki cyumweru kirangiye.

Ntezimana Jean Claude Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko mu Rwanda agira ati:

” Hafi 70% y’ibintu twashakaga kuzakora byari muri Manifesto yacu, leta yagiye ibikora”

Ibyo birimo kongera umushahara wa mwarimu, kubaka amacumbi y’abo mu nzego z’umutekano, kudafatira umutungo w’umuturage ngo yishyure mituweli, kwemererwa kwivuza akimara kwishyura iyo mituweli, no kutarindira ko umuryango wose wishyura ngo ubone kuvurwa. Hari kandi ibijyanye no kugaburira abana ku ishuri, ibijyanye n’imisoro y’ubutaka n’ibindi.

Ntezimana avuga ko nubwo hari ibikenewe kuvugururwa kurushaho muri ibyo byakozwe ariko ko ari intambwe yatewe kandi bishimira.

Ati” Twakoze ubuvugizi, ubu n’abaturage bashoboye kuyishimira[mituweli] …ni bimwe mu byo twishimira, ni intambwe yatewe kandi abanyarwanda bamaze kubona ko bibafitiye akamaro ”

Iryo shyaka ritangaza ko mu minsi iri imbere riteganya  guhindura manifesto yaryo  bongeramo ibirebana  n’ibiriho ubu ku buzima n’ibibazo by’imibereho y’abanyarwanda mu gihe ibiciro ku isoko bikomeje kwiyongera nyamara umushahara ukaba udatirimuka kuri bamwe.

Mu 2017 ishyaka Green Party ryahataniye kuyobora igihugu ariko ntiryatsindira uwo mwanya, nyuma yaho ryahataniye imyanya mu nteko ishinga amategeko ryegukana ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *