Hari abarokotse jenoside i Kibeho bicirwa i Huye

I Paris mu Bufaransa hakomeje kuburanishwa urubanza rwa  Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mpera z’icyumweru gishize humviswe abatangabuhamya bagaruka ku bwicanyi bwakorewe kuri kiriziya gatorika ya Kibeho hagati y’itariki ya 11 na 15 Mata 1994, no ku ruhare rwa Bucyibaruta ushinjwa kubigiramo uruhare. By’umwihariko hagarutswe ku batutsi bahungiy i Kibeho bakaza kwicirwa i Huye, abo barimo abahungiye i Karama na padiri Ngoga Pierre warwanye ku Batutsi b’i Kibeho akaza kwicirwa i Huye.

Umutangabuhamya wumviswe avuga ko nyuma yuko indege y’uwari umukuru w’u Rwanda Juvenal Habyarimana ihanuwe bumvise induru mu gitondo bavuga bati “abatutsi muhunge, mu masaha ya mugitondo duhungira kuri kiliziya ya Kibeho.”

Bagezeyo ngo basanze hariyo abatutsi benshi. We nk’umwe mu bari bajijutse yahise yifatanya na bagenzi be bashaka uko bahamagara abayobozi, kuko nta biryo,nta na kimwe bari bafite. Bitabaje Padiri Ngoga Pierre agerageza guhamagara abayobozi, ariko ntibahabwa ubufasha na bumwe bw’ibiribwa n’ibindi bari bakeneye.

Nyuma yaho ngo bakomeje guca mu nzira y’umusaraba, bikomera cyane ubwo hazaga umugabo witwa Biniga  Damien (wari superefe) padiri Ngoga amusobanurira ko nta mutekano, nta biryo impunzi zifite, ko zanagerageje guhamagara abayobozi ariko ntibazitabare.

Icyo gihe ngo padiri Ngoga yasubijwe ko niba afite ubwoba yaza bakamujyana ahari umutekano, ariko padiri amubwira ko atasiga izo mpunzi.

Nyuma y’ijambo rya Biniga ngo bahise babona ko birangiye, gusa ngo hirengejeho umunsi umwe bahura n’icyo yita imperuka tariki 14 Mata 1994, nyuma yo gutakambira abayobozi batandukanye ariko ntibabatabare.

Ati “tariki ya 14 mbere ya saa sita, baraduteye, jyewe na mukuru wanjye na babyara banjye babiri, twagiye kuvoma amazi ku ishuri rya Marie Merci mu Gateko, ntabwo hari kure ya paruwasi. Turiho tuvoma, tubona abantu bafite amacumu n’izindi ntwaro za gakondo, baturuka muri Kajongi, bari ku murongo. berekeza kuri paruwasi. Twahise twiruka dusubira kuri Paruwasi, dusiga ibyo twavomeshaga, duhura n’abandi biruka bavuga ko hari ikindi gitero giturutse ku babikira, baturitse mu kidakama, n’abandi bari baturutse mu gice cya ruguru, ho ntihagaragaraga.”

Icyo gihe ngo bagiye kwihisha, ababateye batangira kunateramo gerenade , we ariruka ajya mu gikari cyo kwa padiri mu cyumba kitabonaga.

Muri icyo cyumba barimo ari nk’abantu umunani ngo bumvaga ibyaberaga mu kiriziya. Ati “twumvaga abantu babatema, bataka, bahirita, dutegereza ko natwe batugeraho, baricaaa baricaaaa, ubanza bageze aho babona ko abantu bashize, nyuma twumva ibintu byose biracecetse.”

Ijwi rya nyuma bumvise aho ni irya padiri Ngoga wavugiye ahirengeye ko uwaba yarokotse agomba gusohoka agahunga.

Umutangabuhamya n’abo bihishanye muri cya cyumba ndetse ngo n’abari muri shapele n’abari mu kiriziya begereye alitari ngo nibo barokotse.

Nyuma yaje guhungira i Karama muri Huye naho abona ubwicanyi burimbanyije ahungira i Burundi aho yahageze tariki 22 Mata.

Perezida w’iburanisha amubajije abantu be biciwe i Kibeho, yavuze ko hiciwe nyina na se, muramukazi we wari utwite inda y’amezi 8, n’abana bane ba musaza we batwikiwe muri paruwasi ya kibeho.

Umutangabuhamya yabwiye umunyamakuru uri i Paris ko abandi bo mu muryango we batatu bashoboye kwiruka bagahunga Kibeho ariko bakicirwa i Butare.

Mukuru we ngo bashatse kumufata ku ngufu yirwanaho kugeza bamwishe.

Bucyibaruta yabwiye uwo mutangabuhamya ati “Agahinda wagize mbere yuko uhunga ndakumva, ndetse n’agahinda n’imihangayiko byariho icyo gihe, ku bintu byaterwaga umuntu atazi uko azabisohokamo, byose ndabyumva.”

Nyuma y’igitero cyatangiye saa saba z’amanywa kugeza nimugoroba, kikicwirwamo abatutsi basaga ibihumbi 25,  Padiri Pierre Ngoga yasabye abatutsi bake cyane bari barokotse ubwo bwicanyi kureba uko bahungira i Burundi, nawe afata abo yari ashoboye mu modoka ye abajyana i Butare, aza kwicirwayo n’abasirikare atanzwe na mugenzi we Anaclet Sebahinde nawe uvuka i Kibeho.

Aho niho Umutangabuhamya ahera ashinja Bucyibaruta ati “murabizi ko Padiri Ngoga mutamwiciye i kibeho, mwamukurikiye mukamusanga i Butare, mukamujyana muri eveche (ahaba musenyeri) ya Butare mukamwicirayo. Ibyo mvuga Bucyibaruta urabizi neza.”

Bucyibaruta ahakana ibyo ashinjwa byose, azageza igihe akabyisobanuraho mu mizi.

Umutangabuhamya avuga ko imanza n’ izo nk’abacitse ku icumu ari nko kubomora ibikomere. Iyo babonye “abahemukiye “bagejejwe  imbere y’ubutabera ngo barishima bikabereka ko ibyabaye bitazaba no ku bana babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *