Urubanza rwa Bucyibaruta: Urukiko rwibanze ku kumenya ibyo gufungira amazi abahungiye i Murambi

I Murambi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro hahungiye imbaga y’abatutsi basaga ibihumbi 50 bizeye ko batazicwa, kuko ubuyobozi bwabizezaga umutekano, bakihagera babuze amazi kandi yari asanzwe ahagera. Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Bucyibaruta Laurent wahoze ayobora iyo ntara rwibanze ku kubaza iby’uko ayo mazi yabuze.

Muri urwo rubanza rwa Bucyibaruta ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abacamanza bamaze iminsi basobanuza iby’amazi bivugwa ko yageraga mu kigo cy’amashuri ya tekiniki cya Murambi (ETO Murambi) yaje kubura n’ingaruka byateye.

Abatangabuhamya batandukanye bahuriza ku by’aya mazi, bavuga ko bakigera i Murambi bavanywe ahantu hatandukanye basanze hari amazi ndetse n’umuriro nyamara nyuma yiminsi mike bakayabima.

Tariki ya 20 Gicurasi, nyuma y’iminsi 11 urubanza rutangiye kuburanishwa, nibwo iby’aya mazi byatangiye kuvugwa mu rukiko, Umutangabuhamya wa mbere wayagarutseho ni umugore w’imyaka 58 warokotse jenoside yakorewe abatutsi kandi wanapfakajwe nayo.

Avuga ko ubwo yageraga i Murambi aho boherejwe ngo barindirwe umutekano bitangajwe na Burugumesitiri Semakwavu ku itegeko rya Bucyibaruta basanze hari amazi. Agira ati “Ubwo abajandarume batugiye imbere abandi batujya inyuma tugera i Murambi ahari ikigo cyari kuzaba ishuri ry’imyuga. Muri iryo shuri harimo amazi ariko tumaze kuhagera amatiyo barayakase tubura amazi ku buryo hari n’abantu babiri bishwe no kubura amazi.”

Tariki 23 Gicurasi, undi mutangabuhamya warokotse jenoside avuye i Murambi yagarutse kuri ayo mazi, ati “Twarahageze hakajya haza ibitero bito bito, inzara irahatwicira, baza no kwica imiyoboro y’amazi, kuko n’ibiryo bike twari twajyanye byari byashize. Hari aho twajyaga kuvoma ahantu mu kabande ngo tubone nibura amazi yo kunywa, ariko udusozi twose dukikijwe n’ibitero, twamanuka bakadutera amabuye tukongera tukazamuka tukabireka.”

Undi mutangabuhamya w’imyaka 68, umuhinzi utuye i Nzega mu karere ka Nyamagabe, tariki 23 Gicurasi yagarutse ku iyicwa ry’ayo mazi ati “Bukeye ku cyumweru, nko mu ma saa cyenda batujyana i Murambi, ngo niho bari buturindire, kuko ari ho hanini. Twahamaze iminsi, nyuma badufungira amazi. Twarahagumye inzara n’inyota biratwica, umunsi umwe padiri aduha umuceri, bahita badutera ntitwanabashije kuwurya.”

Iby’aya mazi nuko yabuze byasobanuwe byimbitse n’umutangabuhamya wumviswe n’urukiko tariki 24 Gicurasi. Uwo mugabo w’imyaka 72 utarahigwaga yari atuye hafi y’i Murambi ahakorera ubucuruzi buciriritse.

Agira ati “Nyuma y’uko indege ya Habyarimana (wari perezida) igwa hari abantu benshi bo muri komini Mudasomwa bahungiye ku Gikongoro. Ubwo Bucyibaruta na Sebuhura barababwiye ngo nibajye i Murambi niho bazabarindira. Kubera nanjye ari ho nari ntuye ubwo nabonaga impunzi zikomeza kwiyongera umunsi ku wundi.Ubwo hashyizweho za bariyeri hanyuma bahita bakata amazi yajyaga i Murambi”.

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko impunzi zimaze kubura amazi zashatse kwivumbura ngo zive I Murambi, nyamara ngo Bucyibaruta na Sebuhura babakoresha inama babizeza ko ikibazo cy’amazi bagiye kugikemura.

 

Perezida w’iburanisha abajije uwo mutangabuhamya niba yarabonye abaciye ayo matiyo y’amazi, undi ahamya ko yabibonye avuye kurangura, ati “Ni itiyo imwe yacaga munsi y’iteme, amazi yavaga mu kabande niyo batemye. Mu bayitemye harimo Havuga, Karangwa n’ababafashaga barimo Munyemana, Feredariko na David Havugimana. Ni abo bayatemye”.

Amubajije niba yari ahari bayatema, ati “Jye nari mvuye kurangura, mpageze nsanga abantu bashungera amazi arimo ameneka, nanjye ndahagarara, ndareba”. Umucamanza ati “Abo bantu nibo babikubwiye”? Undi ati “Oya nasanze bakiyatema yabasimbukanye, yabamenetseho banatose. Nasanze ari bwo bakiyatema”.

Uyu mutangabuhamya ahamya ko impunzi zatengushwe na Bucyibaruta, ati “Iyo abareka bakigendera, ntabizeze umutekano benshi bari kurokoka, bari guhungira i Burundi”.

Bucyibaruta we yabwiye Urukiko ko yagiye i Murambi rimwe aganira n’impunzi. Ati “Nagiyeyo rimwe gusa nkorana inama n’impunzi ku kibazo cy’ibiribwa nzisezeranya kuzikorera ubuvugizi kuko kuri Perefegitura nta biribwa twari dufite. Nagiyeyo tariki 15/4 kuko tariki 14/4 nari nagiye Cyanika. I Murambi nagiye yo nyuma yo kubona ibaruwa nari nandikiwe n’impunzi. Zangezagaho ikibazo cy’ibiribwa n’icy’ibura ry’amazi mpita nsaba umutekinisiye guhita akemura icyo kibazo cy’amazi. Nagishinze uwitwa Gashayija Naboth wari ushinzwe canalisation d’eau (kuyobora amazi) muri electrogaz muri ako gace. Yambwiye ko agiye kubikora”.

Umucamanza amubajije niba ayo mazi yarakaswe koko, Bucyibaruta yavuze ko ari ukuri ariko “akeka ko byakozwe n’abagizi ba nabi kugira ngo bagirire nabi impunzi cyangwa bari bafite ikindi bagamije”. Nubwo Bucyibaruta ateruriye Perezida w’iburanisha ngo amubwire ikindi cyari kigamijwe, ariko yemeye ko ari igikorwa cy’ubugome.

Ati “Sinabimenya gusa ndumva ari igikorwa cy’ubugome cyari kigamije kwima amazi impunzi ».

Umuyobozi w’urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi,  Mugabarigira Stanley avuga ko gukupira amazi abatutsi bari bajyanywe i Murambi yari intwaro yo kugirango babone uko babarimbura.  Ibyo kandi ngo byajyanye no kubicisha umwuma no kubicisha inzara mu rwego rwo kubaca intege ngo babure imbaraga zo kubarwanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *