Umutangabuhamya yashinje Bucyibaruta kumutwarira umugabo ntagaruke

  • Yavumbuwe kenshi ko ari umututsi bashaka kumwica akabaca mu myanya y’intoki
  • Yagize igikomere cyo kujya kureba umuganga wamwitagaho asanga afite imbunda yarakaye
  • Abana be batatu biciwe i Murambi, uwavutse muri jenoside abayeho muri jenoside

Umugore (udatangazwa amazina ku bw’umutekano we) ufite abana batatu biciwe i Murambi, ndetse n’abagize umuryango we n’uw’umugabo we yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent rukomeje kubera i Paris mu Bufaransa, aho akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Uwo mugore uvuga ko we n’umwana we babana bonyine, babaho mu buzima bwa jenoside, kuwa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022 yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo. Avuga ko umuryango wabo wabayeho uhangayitse ko bazicwa, bazira ubugome bwashinjwaga umugabo we kuko yabonye aho bica se  mu 1963, icyo yita jenoside itarahawe izina icyo gihe.

Ibyo byaje guhumira ku mirari ubwo umugabo we yajyaga mu gisirikare nyuma yo kwirukanwa mu mashuri yisumbuye kubera iringaniza. Gusa nabyo ngo ntibyamuhiriye kuko ngo yaje kwirukanwa azizwa ubwoko bwe.

Ubwo jenoside yatangiraga i Nyamagabe umugabo yashyiriweho amafaranga ku muntu uzamwica, bamushinja gukora n’inyenzi zagabaga udutero shuma cyane nk’uwigeze kuba mu gisirikare.

Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari umukuru w’u Rwanda babayeho bihisha, aho basubiriye mu rugo haza abandi batutsi baza kuhihisha byatumye bagabwaho igitero cyaturikiyemo gerenade yakomerekeje cyane abantu babiri mu bari bahahungiye.

Perefe Bucyibaruta yaje kujyanayo n’abarimo abajandarume, aho uwo mugore ashinja perefe kumutwarira umugabo mu modoka akamujyana kuri burigade. Ngo yamugejejeyo batangira kumukubita ku buryo atabasha guhagarara mu modoka, azizwa ko ngo yaba ari we wateye iyo gerenade mu rugo rwe nk’uwigeze kuba umusirikare. Kuva icyo gihe uwo mugore ntiyongeye kubona umugabo we waje kujyanwa i Murambi.

Yabwiye urukiko uburyo yakomeje kwihisha mu bice bitandukanye nk’i Huye mu bitaro, i Nyamagabe n’ahandi byose arwana n’inda y’umwana yari atwite kugeza ubwo arokowe n’inkotanyi muri Kanama 1994, abyara tariki 2 Ukwakira uwo mwaka.

Ubwo yari atwite ngo yatunguwe no kujya kureba umuganga uvuga indwara z’abagore wari usanzwe umwitaho, afite imbunda ndetse we na bagenzi be ngo abirukana arakaye. Yabwiye urukiko ko umwana we w’umuhungu uzuzuza imyaka 28 mu Kwakira 2022, babana bonyine mu rugo, babayeho mu buzima bwa jenoside yakorewe abatutsi.

Agira ati “Nakomeje kubaho, n’uyu munsi umwana wanjye aba ambaza, mfite ikibazo gikomeye cyane ku byo namusobanurira, mu minsi ya mbere nijye wahungabanye cyane mbura amahoro, ariko uyu munsi aho yagiye akura, niwe muri iyi minsi uba muri jenoside,  ibyo naciyemo niwe ubibamo.”

Yungamo ati “Ni umusore, azagira imyaka 28 mu minsi mike, ariko iyo urebye ibyo avuga, ibyo akora, yarahungabanye cyane kandi nanjye uretse kujijisha sindiho, ntacyo mufasha mu by’ukuri. Mbona agira atya akigunga ukabona arababaye, tubana turi babiri, duhora mu bibazo, ambaza uko abo bavukana babishe, uko se bamujyanye kuri burigade bamukubita, asa naho abizi avuga ko yabirebaga ari mu nda. Twebwe twibera muri jenoside, mu gahinda kadashira iwacu.”

Ako gahinda ahoramo katumye ngo mu 1996 ubwo yajyaga ku rwibutso rwa jenoside rwa Murambi yarageze mu cyumba kirimo imibiri y’abana be agahungabana; agwa hasi abura ubwenge afata icyemezo cyo kudasubirayo, ariko aza kwiyandayanda asubirayo mu 2006 nabwo ariko ntagera aho abana be bashyinguye, ku buryo iyo abonye n’ifoto ihari iriho umugabo we n’abana be ahita ata ubwenge.

Urukiko rubajije Bucyibaruta niba yari asanzwe azi uwo mugabo yasubije ko yari asanzwe amuzi mu mushinga yakoreragamo i Nyamagabe. Gusa ahakana ko yamutwaye akamujyana kuri burigade, ngo si ukuri kuko atari gufata umuntu ngo amujyane mu modoka ya perefe, ahubwo ngo yajyanye inkomere zari zakomerekeye muri iyo nzu.

Avuga ko yagiye gutabara nyuma yo gutabazwa kuri telefone atazi uwamuhamagaye, akihutira kujyana inkomere kwa muganga, iby’iperereza bindi ngo byari gukorwa n’inzego z’umutekano.

Agira ati “Sinigeze njyana umugabo we kuri burigade kuko nka perefe sinigeze ntarwa umuntu n’umwe ibyo nabyo nagirango mubimenye. sinanazi niba yarajyanywe kuri burigade. Ibyo byose byanyeretse ko uyu mugore ari kuvuga ibyo yishakiye ariko jyewe ibyo nibyo jyewe nzi byabaye.”

Urubanza rwa Bucyibaruta ruri kuburanishwa mu Bufaransa ruje rukurikira izindi zahaburanishijwe zirimo urwa Muhayimana Claude, Octavien Ngenzi na Tito Barahira na Capt Pascal Simbikangwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *