Kamonyi: Barasabwa kutadohoka mu guhangana n’abapfobya jenoside
Gupfobya no guhakana jenoside ni igice gikomeye abahanga bavuga ko guhangana nacyo bisaba imbaraga zidasanzwe kuko abayiteguye, abayikoze n’abayigizemo uruhare baba barwana no gusibanganya ibimenyetso byose by’uko yabayeho.
Iki gice gifatwa nk’icya nyuma mu bice bigera ku 10 mu bigize jenoside, ni cyo kigezweho mu bijyanye na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Bityo tariki ya 9 Gicurasi 2022, ubwo hibukwaga abatutsi biciwe mu Murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, abahatuye n’abanyarwanda muri rusange basabwe gukomeza gushikama bagahangana n’icyo kibazo kigaragara ku baba mu Rwanda, abakihishe mu mahanga n’ababashyigikiye.
Ibi byaha ngo bikunze kugaragara birimo iby’ingengabitekerezo ya jenoside bifitanye isano no kuyihakana no kuyipfobya byagiye bikurikiranwa ku banyarwanda batandukanye, ku buryo kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muri Werurwe 2022, urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwakiriye dosiye 1215 zijyanye n’ibyo byaha. Ibyo byaranakomeje kugeza ubwo mu cyumweru cy’icyunamo muri mu mwaka wa 2022 ahi abantu 66 batawe muri yombi bakekwaho ibyaha nk’ibyo.
Bimwe mu bikorwa birimo guhohotera abacitse ku icumu, guhakana no gupfobya jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru no guha ishingiro jenoside.
Mu murenge wa Ngamba naho ngo hari ibyahagaragaye , Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi Niyongira Uzziel asaba abaturage kubyirinda no kubirwanya.
Agira ati “Muri uno murenge hari ibijya bigaragaramo nubwo atari byinshi, ariko nabyo ntabwo bikenewe, ntibizihanganirwa; birimo kwangiza imyaka y’abarokotse jenoside, amatungo ahohoterwa, imvugo zisesereza n’ibindi.”
Niyongira akomeza avuga ko bazakora ibishoboka byose mu guhangana n’ibyo bibazo, by’umwihariko asaba urubyiruko kuba maso.
Ati “Ingengabitekerezo ya jenoside, guhakana jenoside no kuyipfobya tugomba kubikumira, by’umwihariko urubyiruko rukifashisha imbuga nkoranyambaga. Tugomba gushyiramo imbaraga, abafite ipfunwe ko bayikoze bakajya mu bihugu bitandukanye, ntabwo bose barafatwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera, ndetse hari n’abayonse barayirereshwa. Abo bose ni ngombwa yuko tubereka inzira abanyarwanda twahisemo y’ubumwe n’ubwiyunge, inzira yo kuba umunyarwanda, kurusha amacakubiri.”
Yungamo ko ari igikorwa kireba buri wese cyane cyane abakuze, basabwa kurerera igihugu kitarangwamo ingengabitekerezo ya jenoside.
Ku ruhande rw’abarokotse jenoside bavuga ko hari intambwe igaragara bamaze gutera ku bijyanye n’imibereho, ariko ko batazahwema kurwanywa iyo ngengabitekerezo n’ibikorwa byo gupfobya no guhakana jenoside.
Uwayezu Gilbert umwe mu bagize komite ya IBUKA ku rwego rw’akarere ka Kamonyi agira ati“ Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bameze neza, bamaze gutera intambwe y’ubuzima bafite icyizere cyo kubaho, biteje imbere, bayobotse inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, bafatikanya n’abandi baturage, bugenda neza, baha imbabazi abazibasabye.”
Asaba abatuye uwo murenge kwirinda ibikorwa byasubiza inyuma iyo ntambwe bagezeho, cyane ko ari umurenge ngo wateye intambwe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, by’umwihariko ngo warangije kare ibyo kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside.
Tariki ya 9 Gucurasi 1994, ni umunsi abari batuye i Ngamba n’abari batuye iyitwaga Komine Taba bibuka inzira y’umusaraba, abatutsi bari batuye muri iyo komini yayoborwaga na Akayesu Jean de Dieu wakatiwe burundu n’urukiko rwa Arusha muri Tanzania igifungo cya burundu, bajyanywe kwicirwa mu mugezi wa Nyabarongo ku bwinshi, ubwicanyi bwatijwe umurindo na Akayesu wari ushyigikiye iyo jenoside.