Kamonyi: Basobanuye ikizatuma besa umuhigo w’amazi Kagame yahize

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butanga icyizere ko buzesa umuhigo wahizwe n’Umukuru w’u Rwanda Kagame Paul wo kugeza amazi ku Banyarwanda ku kigero cya 100%.

Muri aka karere abaturage bagera kuri 79% bafite amazi meza nkuko byemezwa n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyongira Uzziel. Ni nyuma yuko hari umuterankunga w’ako karere uherutse kugeza amazi meza ku ngo 200 zo mu murenge wa Gacurabwenge ahitwa mu Kidaturwa.

Niyongira avuga ko ayo mazi yahawe abo baturage azafasha muri gahunda yo guhindura Imibereho myiza y’abaturage, bajyaga bakora urugendo bajya kuvoma mu gishanga bakaba banavoma amazi atari meza

Agira ati” Twari turi kuri 79% aya mazi rero murumva araza aha ingo zisaga 200, bafashije abaturage bacu murumvako icyerekezo 2024 tuzakigeraho nta kibazo tugize.”

Hari bamwe bavuga ko igihe gisigaye kugirango umwaka wa 2024 ugere ari gito, bityo hari ibyagorana kugerwaho.

Niyongira avuga ko hasigaye imyaka mike, ariko ko bizeye ko uwo muhigo bazawesa.

Ati”Hasigaye imyaka mikeya ariko iyo ushingiye ku bushake n’ubufatanye dufitanye n’abafatanyabikorwa nta kibazo kirimo, hari n’ingengo y’imari y’akarere tuzifashisha.

Avuga ko hari imiyoboro izageza amazi ku baturage bo muri ako karere.  Harimo umuyoboro ugiye gutangirwa muri ako karere uzageza amazi ku baturage ibihumbi bitatu, hari undi wa Gacurabwenge, uwo mu mirenge ya Nyamiyaga, Musambira n’undi uva Runda ugana mu murenge wa Rugarika.

Aka karere ngo karateganya gukoresha ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari na miliyoni 600 muri icyo gikorwa cyo kugeza amazi meza ku baturage.

Niyongira atanga icyizere ko umwaka w’ingengo y’imari 2022-2023 abaturage bo muri aka karere bazaba bafite amazi ku kigero cya 93%. Ibyo byose ngo biratanga icyizere ko uwo muhigo uzeswa.

Ati “Nta kibazo dufite ko umuhigo Nyakubahwa Perezida Kagame yemereye Abanyarwanda tuzaba twarawugezeho mu karere ka Kamonyi.

Ku rwego rw’igihugu abaturage bari bamaze kugerwaho n’amazi meza mu mpera za 2021 bari ku kigero cya 89,2% mu gihe ntego ni ukugeza ku 100% mu mwaka wa 2024.

Icyo gihe Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) yatangaje ko ubushobozi bw’ingano y’amazi akoreshwa ku munsi mu gihugu bwari bugeze kuri metero kibe 322,852 mu gihe intego ari uko mu 2024, u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na 444,995 ku munsi.

Kugira ngo ibi bigerweho, hari uruhare rwa guverinoma, urw’abafatanyabikorwa barimo imiryango itari iya leta ndetse n’abikorera.

Ku bijyanye no kugeza amazi hari imishinga ikomeye aho nko mu Mujyi wa Kigali Haguwe uruganda rwa Nzove II ruva kuri metero kibe 25,000 ku munsi rugera kuri 40,000.

Mininfra ivuga ko hubatswe uruganda rushya rwa Nzove  rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 40,000 ku munsi. Uru ruganda kandi rwubatswe ku buryo rwakwagurwa rukagera ku bushobozi bwo gutanga metero kiba 65,000 ku munsi.

Mu zindi nganda nshya kandi harimo urwa Nyanza (Mpanga), Rwamagana (Muhazi) na Nyagatare (Mirama) zose hamwe zifite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 10,500 ku munsi. Hari n’urwa Nkombo muri Rusizi rutanga amazi angana na metero kibe 720.

Hagiye kubakwa n’izindi ngamba leta iheraho itanga icyizere ko izafasha abaturage kuba babonye amazi ku kigero cya 100% mu 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *