Urubyiruko rurasabwa kurenga amateka yatumye ruhurwa politiki
Urubyiruko rwo mu ishyaka rigamije kurengera Demokarasi n’ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rurashishikariza rugenzi rwarwo kurenga amateka mabi yarubayeho mu bijyanye na politiki agatuma bamwe bayihurwa.
Urubyiruko nk’icyiciro cy’abafite imbaraga cyakoreshejwe n’abanyapolitiki muri Jenoside yakorewe abatutsi mu bikorwa byo kwica, gusahura n’ibindi. Bamwe mu banyapolitiki bavuga ko byari bishingiye kuri politiki mbi, bityo urubyiruko rubonye inkurukizi byagize kuri rugenzi rwarwo ruuhabuka ibijyanye na politiki birimo kujya mu mashyaka n’ibindi.
Urugero rwa hafi ni Ndagijimana Benoit w’imyaka 37 wo mu karere ka Rwamagana avuga ko jenoside yakorewe abatutsi ikirangira yazinutswe ibyo kujya mu mashyaka akurikije imyitwarire mibi yaruranze muri jenoside
Agira ati ” Nanjye ubu sinari kuyijyamo kuko numvaga ari ibintu by’abantu bakoze ibintu bibi.”
Yungamo ko yaje kugira akayihayiho ko gukunda politiki ubwo yumvaga ngo Dr Habineza Frank, umuyobozi w’ishyaka Green Party avugira kuri radiyo porogaramu politiki y’ishyaka ayoboye ko igamije imibereho myiza y’abaturage.
Ako kayihayiho kaje kwiyongera ubwo yutabiraga ibikorwa by’iryo shyaka byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2017, maze yiyemeza kurijyamo. Yaje gutorerwa kuba umuyobozi w’iri shyaka mu karere ka Rwamagana.
Ahereye ku byo yaboneyemo yemeza ko urubyiruko rudakwiye kwitinya no gutinya politiki.
Ati “Hari urwitinya, akenshi bijyana n’amateka y’igihugu cyacu mu gihe cya jenoside, abanyapoliti bashenye igihugu, ariko banifashishije urubyiruko, niyo mpamvu abakiri bato kuyibabwira baba bumva bagiye ahabi, ariko iyo basobanuriwe ko yifashishwa hose, mu rugo, utayifite utakwiga, barabyumva bakayiyoboka, bahita bumva ko atari isenya ahubwo ari iyubaka.”
Ku ruhande rw’abagore ngo politiki si mbi kuko ifasha mu kumvikanisha ibitekerezo umuntu afite. Kuyitabira byafashije Mukandanga Jeanne wo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana kumvikanisha politiki yo kubungabunga ibidukikije batera ibiti by’imbuto kandi ngo byarakozwe. Ubu yatorewe kuyobora urwego rw’abagore muri iryo shyaka mu karere ka Rwamagana.
Izo mbaraga z’urubyiruko muri politiki zigomba kongerwa nkuko bigarukwaho na Masozera Jacky, umubitsi mukuru wa Green Party.
Yungamo ko batuma urubyiruko kubwira bagenzi babo ko politiki nziza ishoboka, kuko hari urubyiruko rwakoze inziza rubohora igihugu, runahagarika jenoside yakorerwaga abatutsi.
Ati” Turabigisha kuri izo ngingo niturangiza tubatume bagende babwirize ubutumwa hose, babwirize inkuru nziza ya demokarasi, inkuru nziza ya Greenen Party bumviye ahangaha ko politiki nziza ishoboka.
Visi Perezida wa Kabiri w’iri shyaka, Gashugi Leonard ashishikariza urubyiruko muri rusange kuyoboka politiki kuko nta yandi mahitamo, cyane ko atari mbi.
Ati ” Tubashishikariza kwitabira politiki kuko iyo utayikoze iragukora.”
Mu rwego rwo guha agaciro imbaraga z’urubyiruko muri politiki yubaka, Ishyaka Green Party rimaze ibyumweru bine rishyiraho komite z’urubyiruko n’abagore mu turere.Tariki ya 11 Kamena 2022 iki gikorwa cyabereye mu karere ka Rwamagana, mbere yaho cyari cyabereye mu turere dutatu.