Nyaruguru: Basanga amarerero bubakiwe azafasha mu kurwanya igwingira mu bana

Abana 39.1% bari munsi y’imyaka itanu bo mu karere ka Nyaruguru bafite ikibazo cy’igwingira ndetse n’imirire mibi.

Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo leta y’u Rwanda ikunze kugaragaza ko ari ingorabahizi, Umuryango ADEPE, umufatanyabikorwa w’akarere ka Nyaruguru yubakiye imiryango yo muri ako karere amarerero atatu mu mirenge ya Kibeho, Munini Mata.

Rucamumihigo Gregoire, umuyobozi w’uwo muryango nyarwanda wita ku iterambere ry’umuturage n’uburenganzira bwa muntu avuga ko bubatse ayo marerero bagamije imibereho myiza y’abana n’imiryango yabo.

Agira ati ” Abana bazarererwa ahantu hatekanye, ababyeyi babone umwanya wo gukorera imiryango, bityo bivaneho bya bindi by’ababyeyi bahugiraga mu mirimo ntibite ku bana, murabona ko twabubakiye amarerero yo kubasigamo bagakora batuje.”

Rucamumihigo yungano ko bishyigikira gahunda ya leta yo kurwanya imirire mibi ndetse n’igwingira ry’abana.

Umusanzu w’ayo marerero mu kurwanya iyo mirire mibi ndetse n’igwingira wemezwa na Alice Rugerindida wo mu ishami rya Loni rigamije iterambere ry’abagore (UN Women).

Agira ati ” Umwana wahaje arakurikirnwa si kimwe n’ufite umubyeyi ujya guhinga agasiga amukingiranye ntabone icyo gikoma. Mu irerero iyo ahaje azajya ahabonera igikoma n’ifunguro bitewe nuko abaturage babishyize ku murongo, ubwo ibibazo by’imirire bizagabanuka.”

Yungamo ko n’ababyeyi bazahavana ubumenyi bugamije guhangana n’icyo kibazo.

Ati “Mu bitera igwingira habamo n’ikibazo cy’imyumvire; umuntu afite ibyo kurya ariko atazi kubiteka. Ubwo rero aya marerero afite uko ahuzwa n’abajyanama b’ubuzima, umwana wahaje nibura umenya ko icyo gikoma yakibonye, kandi n’ababyeyi bakahigishirizwa guteka indyo yuzuye, uko yigishwa agahindura imyumvire, niko agenda yita ku mwana ntagire n’ikibazo cy’igwingira.”

Ku ruhande rw’akarere ka Nyaruguru, Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Byukusenge Assoumpta avuga ko ayo mahirwe babonye batazayapfusha ubusa.

Ati” Kurwanya imirire mibi mu bana n’igwingira nayo ni intego ya ECD(ikigo mbonezamikurire y’abana bato)cyane ko ari wenyine bituma atamenyerana n’abandi n’iyo mirire ashobora kuba atabishoboye, ariko kubera ko ari mu bandi bana arabimenyera , rero muri za ECD habamo gahunda yo gutekera abana ibiryo n’igikoma ababyeyi babigizemo uruhare, kuko hari ababihuguriwe babakurikirana rero twebwe twiteguye ko zizatugeza kuri byinshi, iyo mirire mibi, ayicikeho n’umubyeyi abigiremo uruhare umwana akure neza, mwabonye ko harimo n’ibikoresho byo gukangura ubwonko bw’umwana.”

Mukashyaka Violette wo mu murenge wa Munini avuga ko bazahungukira ubumenyi bubafasha guhangana n’imirire mibi ndetse n’igwingira mu bana babo, nk’ababyeyi bakazihatira gukurikirana inyigisho bazahahererwa.

Ibyo bikorwa byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 100, bigenewe abana 150 bo muri iyo mirenge kuri iyi nshuro.

Muri ako karere hasanzwe amarerero 1086 yo mu midugudu na rusange 18.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *