Urubanza Bucyibaruta: Uko murumuna we yahambwe ari muzima mu byobo bategetswe gucukura

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ushinjwa uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yabwiye urukiko agahinda yatewe no gusanga umuryango we wishwe, akanibonera murumuna we atabikwa atarashiramo umwuka nyuma yo gukomeretswa.

Uwo mutangabuhamya ni umugabo w’imyaka 44 warokotse jenoside yakorewe abatutsi utuye mu karere ka Gasabo akaba ari mu baregera indishyi.

Avuga ku mateka ye ngo yabyirutse abona se wenyine nta bandi bantu bo mu muryango we mbona kubera ko bose bari barishwe mu 1963; se yarokotse wenyine.

Mu 1994 yigaga  mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Kaduha. ni ishuri ryari rituranye na paruwasi ya Kaduha. Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku itariki 8 Mata bamenye ko burugumesitiri wa komini Muko witwaga Gacenderi n’umuryango we bishwe kuko bari abatutsi.

Yumvise iby’ubwo bwicanyi yabajije nyina niba atakwihisha hejuru mu gisenge cy’inzu, amubwira ko nta kamaro kuko ngo banatwika inzu.

Baciye mu nzira y’inzitane ngo bageze i Kaduha aho bari biteze amakiriro honyine, bahasanze abatutsi benshi.

Aho yahasanze abanyeshuri batari bagasubira ku ishuri kuko bari mu gice cyaberagamo imirwano yari ihanganishije leta yariho na FPR Inkotanyi. Abwira mukuru we ko agiye kubasuhuza nka bagenzi be, ngo baramusuhuje bamubaza niba na we ahunze, arabibemerera ariko ko bitewe nuko abakire mu cyaro bari guterwa kubera urupfu rwa Habyarimana.

Bahise bamubwira ko umuyobozi w’ishuri ryabo yavuze ko nibabona abanyeshuri baza bavuye mu mpunzi babareka bakinjira, bityo ngo abo bagenzi be baramukingurira. Yasanzemo abandi 11. Icyo gihe ngo ntiyabashije gusezera kuri mukuru we kuko bamubwiye ko uwinjiye atemerewe gusohoka.

Amaze gutandukana n’umuryango we, yakomeje gukurikirana amakuru yawo, umwe mi batetsi bari baziranye amubwira ko bose bahungiye ku kiriziya.

Mu matariki 18-20 Mata, abajandarume binjiranye mu kigo intwaro gakondo, ba banyeshuri babanaga mu macumbi y’ishuri bababwira ko ari izo bambuye abatutsi.

twabanaga muri dortoires b impunzi baratubwira bati izi ni intwaro abatutsi bahunganye, bamaze kuzibambura.

Mu matariki 15-21, hajyaga hagabwa ibitero mu mpunzi abajandarume bakabikumira

Rimwe ubwo bumvaga gerenade n’amasasu bivuga, ngo ba banyeshuri bagenzi be bose bari bafite imipanga, muri bo harimo uwitwa kazungu wari usi kurasa, abajandarume bamuhaye imbunda na gerenade, dore ko ngo yabarushaga imyaka

Abo ngo barashe impande zose abandi bagakoresha imipanga, Umutangabuhamya nyuma yo kumva urwo rusaku yikinze ku gikuta cy’inyubako yabikwagamo ibikoresho by’ishuri, aho ngo yarebaga neza ku munara wa kiliziya imbere ye, aho yaonaga abantu babarasa bagwa hasi abandi babatema.

Mur icyo gihe ngo uwari ukuriye abajandarume yabanyuzeho ababwira gukomeza kuvuga ngo akanyabugabo (courage) kugirango abicaga bakomeze bakore neza. Barabivuze mu rwego rwo kumutinya ariko ngo kukubwira ngo nakomeze yice ababo byarabashenguraga.

Uwo mujandarume amaze kugenda nibwo ngo yagiye kuri cya gikuta, areba ukuntu barasa, bagatera gerenade bakabatema, umuhanda uri hagati ya kiliziya ko kwa Masera Miligita wari wuzuye imirambo.

Ngo barakomeje barica, bigeze saa saba bafata akaruhuko. Nyuma ngi ba banyeshuri bagenzi be baragarutse bababwira ko baje mu karuhuko ko kurya, umwe witwa kazungu avuga ko n’amasasu ashize bagomba gushaka andi. Kazungu yavuze ko yarashe ikigo cya primaire ya kaduha akacyuzuza abatutsi.

Bamwe mu banyeshuri biganaga bagiye baraswa kuko ngo bavumbuwe ko ari abatutsi, ndetse umwe muri bo bamwicana na se babarashe mu mutwe.

Kuwa 22 Mata ba banyeshuri babanaga bagiye kunogonora abatari bashiramo umwuka, babatema.

Yungamo ko bukeye bwaho wabaye umunsi udasanzwe (Umutangabuhamya avuga arira yihanagura); wari umunsi wo guhamba abaguye mu kigo no mu kiliziya.

Ati ” Twebwe nk’abanyeshuri, twari dufite inshingano zo guhamba abiciwe mu kigo, kandi nta rukuta rwagabanyaga ishyamba hagati y’ ikigo na kiliziya, abantu benshi bagisohoka mu kiliziya, bahungaga binjira mu kigo ku buryo naho haguyemo abantu benshi cyane. Turazinduka tujya kubashyingura, twebwe ba batutsi 11 twahunze na ba bahutu twabanaga bajyaga mu bitero batatahaga mu biruhuko n’ abandi bakozi b’ikigo, abashumba n’ abateka dushyingura abatutsi bose biciwe mu kigo.”

Mu bashyinguwe harimo murumuna we wari utarapfa yanze gushyingura mu rwego rwo kwirengera.

Agira ati:

Hari abo twashyinguraga tubibona ko bagihumeka. Muri abo nasanzemo bucura bw’iwacu wari ufite imyaka itandatu wari umukobwa. Namusanze mu ishyamba, nsanga agihumeka atarashiramo umwuka, ngerageza kumuvugisha, ariko ntiyabashaga kuvuga, ndeba hirya bagenzi banjye baramushyingura sinagira icyo mbabwira.”

Akomeza agira ati ” Ikimbabaza kugera uyu munsi mbyibuka nk’ibyabaye ejo, ni uko kubera ko abantu babaga ari benshi, iyo habaga hari ugihumeka, wabonaga itaka rikomeza kunyeganyega agerageza guhumeka…..ndihangana, ubu murambona ndira ariko icyo gihe sinariraga.”

Nyuma yaje kurokorwa n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.

Muri rusange ngo se yapfuye mbere ya jenoside, nyina yishwe muri jenoside, umuryango w’abantu barindwi wasigayemo babiri. Ku ruhande rwa se ngo hishwe benshi mu  1963, ariko mu muryango wa nyine hishwe benshi barimo umuryango wa nyirarume wari ufite abana 9 n umugore, bose bakicwa, hari kandi nyirakur na bakuru be batatu biciwe i Kaduha, nyina wabo ma babyara be bishwe bagera kuri 70.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *