Urubanza rwa Bucyibaruta: Bacukujwe ibyobo byitwa iby’imyanda nyamara ari byo gutabwamo

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside yabwiye urukiko uko bajyanywe kuri Paruwasi ya Kaduha bijejwe uburinzi nyamara nyuma bagatangira gucukurishwa ibyobo byaje kurohwamo abenshi mu batutsi bari bahahungiye bamwe ari bazima.

Uwo mutangabuhamya w’imyaka 73, yari umukozi wa leta kuri komine. Ari mu barokokeye i Kaduha.

Yavuze  ko kuva indege ya Habyarimana iguye tariki ya 6 Mata 1994 mu ba burugumesitiri ba Gikongoro hatangiye kuboneka impinduka mu myitwarire . Mbere yaho gato hari hashyizweho ba burugumesitiri bashya avuga ko byari mu rwego rwo gufasha gutegura jenoside no kuzayishyira mu bikorwa. nko muri komini Musange aho Bucyibaruta yavukaga hagiyeho Nsekanabo, muri komini Karambo hagiyeho GASHUGI Augustin, muri Musebeya hagiyeho Higiro.

Uyu mutangabuhamya avuze ko mbere ya jenoside yari umukozi wa Leta muri komini Karambo. Muri jenoside umuryango we wose wiciwe kuri kiliziya ya Kaduha agasigara wenyine.

Nyuma hatanzwe amabwiriza yo kuguma mu rugo nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, burugumesitiri abwira abaturage ko bose bagomba guhurira kuri komini Karambo ariko bo bahitamo kujya i Kaduha. Muri Musebeya ho hari abatutsi bake babajyanye kuri komini Musebeya. Komini Muko nabo babajyanye kuri komini kuko yari ituwe n’abatutsi benshi. Iyo komini yo yayoborwaga n’uwitwaga Albert Kayihura we utarigeze ahindurwa mu gihe bashyiragaho abashya. Muri komini Muko batangiye kwica abatutsi mu ijoro ry’itariki ya 6 mata, barimow uwari comptable wa komini, muganga mu ivuriro rya Mushubi, umukozi muri kanto ya Mushubi.

Burugumesitiri yavanye abantu i Mushubi abajyana i kaduha wagirango ni nko kubakiza. ku itariki 8 burugumesitiri yatandukanyije abagabo n’abana n’abagore bari bahungiye i Mushubi. yafashe abagabo abashyira mu modoka bajya kubicira kuri bariyeri yari hafi aho. tariki ya 19 na 20 aho i Mushubi hiciwe abana n’abagore bari barahasigaye babashyira mu cyobo kimwe.

Ubwicanyi bwakomereje noneho i Kaduha tariki 21. abaturage bari kuri komini Musebeya bazanwe mu modoka ya komini aho i Kaduha. abari bahungiye muri komini Karambo bari babashije kwirwanaho bakarokoka nabo babazanye i Kaduha ariko hageze mbarwa kuko bagendaga babica inzira yose kuri za bariyeri.

Yungamo ko jenoside nyirizina aho i Kaduha yatangiye mu gicuku ku itariki ya 20. Bucya haba tariki 21 noneho ngo haje igitero kinini cyarimo n’abajandarume. Abantu bari bahungiye kuri superefegitura Kaduha bitwaga ibyitso babajyana nabo i Kaduha nawe yari yagiye. Icyo gihe superefegitura ya. Kaduha yayoborwaga na superefe Joachim HAKIZIMANA.

Uwo ni we babazaniye amabwiriza yo gucukura ibyobo, ariko ngo na we ayahawe na perefe Bucyibaruta, wari wahaje mbere ategeka ko impunzi z’abatutsi zari aho zigomba gucukura ibyobo bari kwifashisha nk’imisarani kuko bari benshi cyane kandi bari batangiye kujya barwara indwara yo gucisha hasi.

Uwo mutangabuhamya avuga ko ibyo byobo bitari iby’isuku nkuko babibwirwaga.

Ati ‘ Nubwo ibyo byobo byacukuwe batubwira ko ari mu rwego rw’isuku ahubwo byari ibyo kuzadushyira mo tumaze kwicwa.”

Perezida w’iburanisha amubajije niba hari abategetsi yabonye i Kaduha, yavuze ko hari uwigeze kuba superefe wa Munini Ntibabwirizwa Joseph wari utuye hafi ya paruwasi, icyo gihe wari umunyamabanga kuri superefegitura ya Kaduha ngo wajyagayo kureba kenshi impunzi z’abatutsi.

Yungamo ko amabwiriza yo kwicwa yatanzwe nyuma y’itariki 8 Mata 1994 bamaze kugera i Kaduha, ngo yatanzwe na Ntibabwirizwa Joseph, Bucyibaruta Laurent na burugumesitiri wa komini Muko Albert Kayihura , superefe wa Kaduha Joachim HAKIZIMANA.uyu superefe yavuze ko nta muntu uzongera kuva aho, hatangira gushyirwaho za bariyeri hafi ya paruwasi kugirango hatagira umuntu ubagemurira, ni nabyo byakozwe kandi mu yandi makomine.

Asubiramo ibyo yabwiye abafaransa bari mu ikusanyamakuri mbere y’uru rubanza ko superefe Hakizimana yagiye kubareba akababeira ko bavuze ko perezida napfa bazavuza impundu.

Ibyo avuga ko byabayeho akanibuka ko Laurent Bucyibaruta yagiye i Kaduha kuri superefegitura aho bari barahungiye ajya kureba niba baracukuye bya byobo.

Mu bundi buhamya yari yaratanze yagarutse ku ruhare rwa Col Simba n’umupadiri witwa Nyandwi mu gucukurisha ibyo byobo nk’abari imbere y’abandi, abajijwe iby’ukuri urukiko rwakumva, avuga ko iby’avuga ubu ari byo by’ukuri kuko ngo mbere yari afite igihunga abantu basa n’abihishe.

Asoza ubuhamya bwe asobanura ko yaje kurokokera i Kabgayi aho bari bihishe mu ishuri ry’abafurere bagatabarwa n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *